Umunya Ecosse Philipe Cotton uyobora kaminuza y’u Rwanda yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

7,535
Kwibuka30

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Phillip Cotton, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu ayiyobora.

Cotton amaze igihe mu Rwanda kuko na mbere yo kuyobora iyi kaminuza, yari asanzwe akurikiye Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwibuka30

Uyu mugabo ukomoka muri Ecosse afite ubunararibonye buhambaye mu myigishirize, akaba yarakoreye impamyabushobozi yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuvuzi yakuye muri Kaminuza ya Glasgow y’iwabo muri Ecosse.

Azwiho cyane ku kugira urugwiro, kandi ku buyobozi bwe Kaminuza y’u Rwanda yagize amavugurura menshi, arimo kwimurira abanyeshuri i Huye, kongera amashami yigishwa muri iyo kaminuza, kuzamura umubare w’abarimu b’inzobere ndetse no kugabanya ibibazo by’icungamutungo byayogoje iyo kaminuza, n’ubwo bikigaragaramo.

Cotton azasoza manda yo kuyobora Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu atarongerewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.