Gatsibo: Polisi yafashe abacyekwaho gupfumura amazu no kwambura umuturage moto

6,382
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare yafatiye mu cyuho abagabo baribiri batobora amazu y’abaturage bafite ibikoresho birimo Televiziyo na Radio bari bibye na moto bambuye umuturage.

Kwibuka30

Abafashwe ni Ndayambaje Paul w’imyaka  29 na   Ndayishimiye Jean Damascene w’imyaka 28 bafatirwa mu mudugudu wa Gatsibo, Akagali ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo.

Bafatanwe moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu,radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder, banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibindi byuma bifashishaga mu gutobora amazu y’abaturage bagiye kwiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu uko ari babiri bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abanyerondo nyuma yo kubabona bari kuri moto mu gicuku saa cyenda.

Yagize ati “Abanyerondo b’umwuga bari mu kazi babona abantu bari kuri moto nijoro baha amakuru Polisi irabakurikira. Habanje gufatwa Ndayambaje bakunze kwita Ndayari Kazungu yacitse, yafatanywe moto ahetseho televisiyo imwe  ntoya n’igikapu kirimo biriya bikoresho bifashisha batobora amazu bagiye kwibamo.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Ndayambaje amaze gufatwa hahise hamenyekana amakuru ko we na mugenzi we Ndayishimiye muri iryo joro bari bateze umuturage witwa Nizeyimana Ildephonse bamwambura moto bafatanwe.

Yagize ati” Ubwo hari hamaze gufatwa bariya bantu twabonye amakuru y’umuturage watanze amakuru avuga ko hari abantu bamuteze bamwambura moto ariyo iyo bafatanwe. Yavuze ko ku mugoroba yari arimo gusangira nabo bigeze saa tatu arataha bariya babiri bari kumwe n’undi muntu utaramenyekana bamutegera mu nzira baramukubita bamwambura iriya moto.

Avuga ko bamaze kuyimwambura baraye biba mu baturage ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo bafatanwe muri iryo joro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko bafashwe bagiye guhisha ibyo bari bamaze kwiba, bagiye kwa Kazungu basangayo izindi televisiyo ebyiri na radiyo nini.

SP Twizeyimana yagiriye inama abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka kurarikira iby’abandi. Yabibukije ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, anashima abanyerondo b’umwuga ku kazi bakoze kandi bakihutira gutanga amakuru.

Uko ari babiri bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore kugira ngo hatangire iperereza kuko hari amakuru avuga ko bari basanzwe bacyekwaho ubujura bwo gupfumura amazu ariko harabuze ibimenyetso. Na moto bambuye umuturage avuga ko bayimwambuye ari batatu.

Comments are closed.