Gatsibo: Umusore Yagize umujinya ahishura uburyo se yishe umuntu amutaba ku mbuga z’urugo mu myaka ine ishize

16,219

Aya ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa kane mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo aho umusore utatangarijwe amazina yerekeje ku biro by’ubugenzacyaha RIB muri uwo murenge ajya kurega ise umubyara kuba yarishe umuntu mu mwaka wa 2016 maze amuhamba mu mbuga z’urugo rwe maze aricecekera.

Ku murongo wa terefoni Bwana NIYOYITA J.P Gitifu w’uwo Murenge yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ko ayo makuru ariyo kandi ko uwo musore yayatanze nyuma y’uko ashwanye na se ku mugoroba wo kuwa gatatu, maze kuwa kane ahita ajya kumurega kuri RIB..

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yakomeje avuga ko bahise bajya kureba ko koko ayo makuru ariyo, nibwo batangiye gucukura ku mbuga z’urugo basanga umubiri w’umugabo wacuruzaga inka wari waraburiwe irengero mu mwaka wa 2016.

Kugeza ubu twagerageje gushaka kumenya umuryango wa nyakwigendera ariko ntitwabasha kuwubona, ariko amakuru avuga ko uwo mugabo amaze gutabwa muri yombi mbere yuko akorerwa dosiye agashyikirizwa inkiko zigakora akazi kabo.

Comments are closed.