Kenya: Yashimuswe nyuma yo kugirwa umwere ku gitero cy’iterabwoba

10,252
Kwibuka30

Liban Abdullahi wagizwe umwere kuwa gatatu yahise ashimutwa

Liban Abdullahi wari umaze kugirwa umwere ku gitero cy’iterabwoba cyakozwe ku iguriro rya Westgate Mall mu mujyi wa Nairobi yashimuswe n’abantu batazwi ubwo yavaga mu biro bya polisi birwanya iterabwoba.

Kwibuka30

Ukuriye umuryango wa Abdullahi yabwiye BBC ko uyu Liban Abdulahi yashimuswe ubwo abagabo bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bahagarikaga Taxi yari arimo bamutegeka kuvamo baramutwara.

Umunyamategeko we witwa Mbugua Mureithi yabwiye teveviziyo ya NTV ko abatwaye umukiriya we bavuze ko ari abashinzwe umutekano, ariko kugeza ubu polisi ya Kenya ntiragira icyo ibivugaho.

Muri 2013 nibwo hagabwe igitero cy’iterabwoba ku iguriro rya Westgate Mall riri mu mujyi wa Nairobi hicirwa abantu 67, kuwa gatatu abantu babiri bakaba barahamijwe umugambi w’iterabwoba no gufasha itsinda ryagabye icyo gitero.

Liban Abbullahi we urukiko rwamugize umwere kuri icyo cyaha, nyuma yo kurekurwa ahita ashimutwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.