Gatsibo:Mme Mukakamali yatemaguye nyirabukwe amuziza kumurogera umwana

12,513

Umugore witwa Mukakamali Claudine yatemaguye nyirabukwe amushinja kumurogera umwana we agapfa

Umugore witwa MUKAKAMALI Claudine utuye mu kagali ka Marimba, umurenge wa Kabarore yasanze nyirabukwe mu murima aramutemagura bikomeye akoresheje umuhoro, Bwana Kamali umuturanyi w’uwo muryango, yabwiye ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mugore yatemaguye bikomeye nyirabukwe ku kaboko, mu gikanu no ku mutwe mu buryo bukomeye kuo buryo gukira k’uno mukecuru atari ibintu byoroshye.

Umunyamabanga nshingwabikirwa w’Umurenge wa Kabarore yameje ayo makuru avuga ko uyu mugore yatemye umukecuru ubyara umugabo we amuziza kuba ariwe waroze umwana we uherutse gupfa. Yagize atI:”nibyo koko yamusanze mu murima aramutemagura bikomeye, ngo icyo amuziza ni ukumwicira umwana uherutse gupfa muroze” Umunyamabanga nshingwabikorwa yakomeje avuga ko uwo mugore asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi nawe akaba yajyanywe kwa muganga kubera ko nawe yakomeretse.

Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira ko iyo uramutse uhuye n’ikibazo ubimenyesha inzego zikaba arizo zikurikirana ikibazo.

Comments are closed.