Abagore bakubiswe nk’iz’akabwana bagaragurwa muu byondo nyuma yo gusangwa muri Lodge
Abagore 5 basanzwe muri Lodge bari kumwe n’abagabo banze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakubitwa nk’izakabwana banagaragurwa mu isayo ry’ibyondo
Abashinzwe umutekano mu Karere ka Amuru, mu gihugu cya Uganda mu gihe bageragezaga gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, baguye gitumo abagore 5 bari basohokanye n’abagabo muri Lodge yo muri ako gace babategeka kwiyambura imyenda babakubita inkoni nk’iz’akabwana, maze babaryamisha hasi mu byondo babategeka kwigaragura mu isayo ry’ibyondo.
Nyuma yo gukorera abagore ibyo bikorwa by’urugomo, abo bashinzwe umutekano bagaragaye bishima ubona banejejwe n’icyo gikorwa benshi bitaga igikorwa kigayitse kandi kirimo kubura ubumuntu n’imbabazi.
Bakubiswe nk’iz’akabwana ku buryo inkoni zishushanije ku mubiri
Leta ya Uganda ikimara kubona amashusho y’iki gikorwa yise icy’urugomo, yahise ishakisha abo basirikare bakoze ibyo byaha, barabafata kuriI ubu bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda. Prezida w’igihugu cya Uganda aherutse gushyiraho amategeko y’akato mu rwego rwo kwirida Covid-19.
Comments are closed.