Gen. James KABAREBE yasobanuye iby’intama igaragara mu karasisi k’abahoze ari abasirikare ba RPA n’uburyo yapfuye.

13,372

Gen.James KABAREBE umwe mu bayobozi bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu yasobanuye iby’intama yakunze kugaragara ku karasisi k’abasirikare bahoze ari aba RPA

Ubwo yagezaga ijambo ku barezi bigisha isomo ry’amateka bari mu itorero bamazemo hafi ibyumweru bibiri mu Karere ka Nyanza, Gen James KABAREBE umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, yabajijwe n’umwe mu barezi bari bitabiriye iryo torero ikibazo kijyanye n’intama y’isekurume ikunze kugaragara ku ifoto y’abasirikare bahoze ari aba RPA ku karasisi.

Inama y’isekurume yakoraga akarasisi neza yigaana abasirikare

Gen. James KABAREBE akaba n’umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare, yahise asobanurira uwo murezi amateka y’iyo ntama. Yagize ati:”twari dufite umwe mu bayobozi w’umunyarwenya cyane witwaga KAYITARE, Yayoboraga batayo yaya 101, yapfuye muri 1993, ako gatama niwe wagatoraguye, noneho abasirikare baba bari mu karasisi nako kakagakora, bahagarara nako kagahagarara, ndetse n’iyo batayo yakwimuka ako gatama kakimukana nayo ndetse ntikayoberwe batayo ya 101 ngo kabe kayobera mu yindi”

Gen James KABAREBE yavuze ko iyo ntama y’umweru y’isekurume yafotowe mu gihe cy’imishyikirano, icyo gihe RPF yari yasuwe na bamwe mu bayobozi b’amashyaka ya MDR, PSD na PL, ngo icyo gihe hari habaye ibintu bimeze nk’ibirori noneho hakorwa akarasisi noneho batayo ya 101 ije, ka gatama nako kaba kari iruhande rw’abasirikare gakora akarasisi n’abasirikare ndetse bishimisha benshi.

Gen. KABAREBE yakomeje avuga ko aka gatama k’umweru kaje guhitanwa n’igisasu muri 1994 ubwo RPA ubwo intambara yo guhagarika genoside yari itangiye.

Comments are closed.