Gen. Kainerugaba wa Uganda arishyuza Amerika akayabo ka miliyari 100$

312

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yishyuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ideni ry’amadolari miliyari 100 (arenga miliyari ibihumbi 134 Frw) ringana n’agaciro k’ubutumwa bw’amahoro abasirikare ba Uganda bakoze muri Somalia.

Uyu musirikare kuri uyu wa 16 Kanama 2024 yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ati:“Amerika idufitiye byibuze miliyari 100 z’amadolari y’akazi twakoze muri Somalia. Twakoze neza cyane kurusha abantu bo muri Ukraine.” Na none ati “Dutegereje ko itwishyura.”

Somalia ikoreramo ingabo z’amahanga kuva muri Mata 1992, nyuma y’umwaka intambara itutumbye muri iki gihugu biturutse ku mwuka mubi wari hagati y’ubutegetsi bwa Mohammed Siad Barre n’ababurwanyaga.

Ikinyamakuru “Igihe” dukesha iyi nkuri kivuga ko umutwe w’ingabo z’amahanga wabanje gukorera muri Somalia ni uwari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye witwaga UNISOM I, waje gusimburwa na UNITAF (Unified Task Force) mu Ukuboza 1992.

Ubutumwa bwa UNITAF bwayoborwaga na Amerika kandi yari yarasezeranyije ibihugu 24 byari bifitemo abasirikare ko izajya yirengera ikiguzi cy’ibyo bazajya bakenera byose.

UNITAF yaje gusimburwa n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwa kabiri (UNISOM II) mu 1993, bwari bugamije ahanini kongera kubaka Somalia yari imaze imyaka ibiri izahajwe n’intambara.

Bigaragara ko Gen Muhoozi ashobora kuba yatebyaga ubwo yasabaga Amerika kwishyura Uganda amafaranga itayishyuye ku bw’uruhare ingabo zayo zagize muri UNITAF. Hari ubwo anyuzamo, agashyushya imbuga nkoranyambaga.

Uku gutebya kugaragarira mu bundi butumwa bwe bugira buti:“Miliyoni 100 z’amadolari nsaba Amerika ni nke. Bazishyura buri giceri! Vuba kandi byihuse! Hejuru y’ibyo, bazantumire njye gusura ingabo za Amerika…vuba.

Yasabye Amerika gusubiza Uganda muri AGOA

Mu butumwa Gen Muhoozi yakomeje kwandika kuri uru rubuga, yagarutse ku cyemezo Amerika iherutse gufatira Uganda cyo kuyikura mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byakomerewe imisoro ku bicuruzwa byohereza i Washington D.C binyuze muri gahunda izwi nka AGOA.

Guverinoma ya Amerika ubwo yafataga iki cyemezo muri Mutarama 2024, yasobanuye ko yabikoze kubera ko Uganda ihohotera abaryamana bahuje ibitsina, biturutse ku itegeko rihana aba bantu ryashyizweho umukono na Perezida Yoweri Museveni mu 2023.

Gen Muhoozi kuri uyu wa 16 Kanama yatangaje ko Umugabane wa Afurika wagize abantu basobanutse mbere y’ibihugu byo mu Burengerazuba (Amerika n’i Burayi), atanga urugero ku buryo batigeze bahohotera abaryamana bahuje ibitsina mu myaka myinshi babanye na bo.

Yagize ati:“Fatira urugero kuri iki kibazo gito cy’abaryamana bahuje ibitsina. Afurika yabagize igihe kinini, mbere cyane y’Uburengerazuba. Ntabwo twigeze tubica cyangwa ngo tubakandamize. Kuri Amerika, igihugu nkunda cyane, gukura Uganda muri AGOA kubera iki kintu kitari ikibazo ni icyaha. Ibyo dushaka bikwiye kubahirizwa!

Uyu musirikare yavuze ko Amerika ikwiye gusaba Uganda imbabazi kubera icyemezo yafashe cyo kuyikura muri iyi gahunda, ikayisubizamo. Ati:“Amerika iwkiye gusaba Uganda imbabazi ku bwo kudukura muri AGOA. Tugomba gusubizwamo.”

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko ikibazo cya AGOA nikimara gukemuka ari bwo bazaganira na Amerika ku basirikare babo bapfiriye muri Somalia.

Comments are closed.