Huye: Abajura biraye mu kiliziya biba Taberinakuro na ukarisitiya

2,681

Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye, yibwe.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celestin Rwirangira ntabwo yifuje kugira byinshi avuga kuri ubwo bujura, ariko yagize ati “Biteye isoni rwose.”

Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo.

Sr Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 .

Yakomeje agira ati “Abashinzwe umutekano babirimo, buriya baradufasha kumenya aho byagiye.”

Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire (agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye).

Comments are closed.