Bidasubirwaho, AMAVUBI ntazitabira imikino ya CHAN izabera muri Cameruni

11,413
Kwibuka30

Bimaze kwemezwa ko Ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda AMAVUBI itazitabira imikino ya CHAN

Kwibuka30

Nyuma y’aho hamenyekaniye ko icyorezo cya coronavirus kimaze kugera mu gihugu cya Cameroune, igihugu kizakira imikino nyafrika izahuza amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu, ministeri ya siporo yasabye amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda gusubika kugeza igihe kitazwi imikino yose amakipe yari afite ashobora kuyerekeza hanze cyane cyane mu bihugu bimaze kugaragaramo icyorezo cya Coronavirus.

Ibi bisobanuye ko umukino wa gishuti ikipe y’u Rwanda AMAVUBI n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Cap Vert bari bafitanye utakibaye, usibye uwo mukino na none, bivuze ko U Rwanda rutazitabira imikino ya CHAN iteganijwe kubera mu gihugu cya Cameruni mu kwezi kwa kane gutaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.