Gerard MBABAZI umunyamakuru wa RBA aranyomoza amakuru yavugaga ko Yapfuye

18,963

Gerard MBABAZI umunyamakuru ukunzwe cyane aranyomoza amakuru yavugaga ko yapfuye azize impanuka.

Ku munsi w’ejo hagiye hacicikana anafoto avuga ko uyu musore ukorera Radio Rwanda yapfuye azize impanuka y’imodoka, benshi batangiye kuyafata nk’ibihuha budafite aho bishingiye, ariko kubera uburyo byaro bitangiye gusakara cyane, bamwe batangiye gukeka ko butakinishwa ahubwa harebwa ukuri kwabyo, bamwe mu bafite numero y’uno musore batangiye kumuhamagara bamubaza niba koko yapfuye!!!

Umuntu witwa Rwanda kuri instagram niwe wavuze ko GERARD MBABAZI yakoze impanuka ubwo yajyaga mu Karere ka Kamonyi ikamyo ihita imugonga ajyanwa kwa muganga, ngi ariko agerayo yashizemo umwuka!

Nyuma y’akanya, Bwana Gerard MBABAZI nawe yaguye kuri ubwo butumwa bumubika, ndetse avuga ko yabanje kubyirengagiza, nyuma agahitamo kugira icyo abivugaho kuko hari abo byari bitangiye kugiraho ingaruka. Mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa instagram, Bwana Gerard MBABAZI yagize ati:”aya makuru nabanje kuyirengagiza, ariko hari abo yagizeho ingaruka, mfashe umwanzuro wo kuyanyomoza, ndiho, ndi muzima., RIB ijye ikurikirana abantu nkaba”

Bagenzi be bakorana, bamaganye abantu bakora ibintu nk’ibyo ndetse bagira inama abantu kujya bakoresha neza zino mbuga nkoranyambaga.

GERARD MBABAZI ni umunyamakuru ukora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda, ukunzwe n’abantu benshi, ni umunyamakuru umaze imyaka irenga icumi mu mwuga w’itangazamakuru.

Comments are closed.