Gicumbi: Ndayisenga wakomerekeje mugenzi we amuziza ko ari umututsi yatawe muri yombi

7,922
Kwibuka30
Gicumbi: Polisi yataye  muri yombi...

Polisi yataye muri yombi umuturage wo mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage uvuga ko yakuze atotezwa n’umuryango w’uwamukubise umuziza kuba ari Umututsi ndetse imiryango yabo ikaba ifitanye ibibazo bishingiye ku mitungo.

Uwitwa Ibarushimpuhwe Kevin Christian, kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022, yatambukije kuri Twitter ubutumwa bwanditswe n’umuturage witwa Amizero Grace avuga ko yakubiswe n’uwitwa Ndayisenga Paul.

Ubu butumwa bwa Amizero Grace butangira bugira buti “Yitwa Ndayisenga Jean Paul. Nakuze Papa we na mukuru wa Mama bantoteza ngo ndi Umututsi nzajye iwacu.”

Uyu Amizero Grace akomeza avuga ko umubyeyi we afitanye urubanza n’umubyeyi w’uyu Ndayisenga Jean Paul wamukubise rushingiye ku mutungo.

Ati “Papa we afatanyije na mukuru wa Mama basinyiye Mama mu izina babeshyera Mama ko we n’uwo mukuru wa Mama untoteza bagurishije Papa w’uyu Jean Paul umutungo wa musaza wa mama. Nuko Mama avugisha ukuri ko atigeze asinyira Papa w’uwo Jean Paul.”

Uyu muturage avuga ko Jean Paul n’umubyeyi we ngo bashatse kumwica we n’umubyeyi we, babatera amabuye mu ijoro ndetse uyu Jean Paul aza kumukubitira mu maso y’abayobozi ubwo bari mu nama y’Umudugudu ari na bwo yamukomereje mu isura.

Kwibuka30

Akomeza agira ati “Ni ko kuntera umugeri mu maso ngo rivemo. Ariko yankubise umugeri mu maso zi neza ko ntari muri bene wacu, muri uyu Mudugudu ni njyewe muntu umwe gusa utuyemo wacitse ku icumu. Rero ajya kumena ijisho yari azi ko ari hagati muri bene wabo ko ntacyo bamutwara.”

Ibarushimpuhwe Kevin Christian wagaragaje kuri Twitter ubutumwa bw’uyu muturage buherekejwe n’amafoto ye afite igikomere mu hafi y’ijisho, yasabye inzego zirimo RIB na Polisi gukurikirana iki kibazo.

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yahise isubiza ubu butumwa igira iti Iki kibazo cyaramenyekanye, uwamukubise arimo gushakishwa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi ukekwaho gukora iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bugira buti “Twafashe Ndayisenga Paul ukekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Ndayisenga ukekwaho gukorera iki cyaha mu Murenge wa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Comments are closed.