Gisagara: Umugabo w’umwinjira yakubise agafuni umwana w’umugore we amujugunya mu musarani

7,613
Gisagara: Ni uwuhe muzimu wateye Umurenge wa Mukindo utuma abawuyobora  badahuza n'abaturage? - #rwanda #RwOT

Mu Karere ka Gisagara, mu murenge wa Mukindo ho mu Kagari ka Bukiza, haravugwa inkuru y’umugabo w’umwinjira wakubise agafuni umwana w’umugore yari yinjiye maze amujugunya mu musarani.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022. Amakuru y’iki gikorwa cy’ububisha yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Bwana Tumusifu Jerome, yagize ati:”nibyo koko ayo makuru niyo, ariko Imana yakinze akaboko abaturanyi babashije gutabara umwana atari yashiramo umwuka”

Umwe mu baturanyi uvuga ko yari ari mu batabaye, yabwiye umunyamakuru wacu ko ibyo byabaye mu masaha y’ikigorba ubwo nyina w’umwana atari ahari, yagize ati:”uno muryango turaturanye, umugore yari asanzwe abana n’abana be batatu, nyuma aza kwinjirwa n’umusore wa hano muri karitiye”

Amakuru avuga ko uno mugabo yagiranye amakimbirane n’umwe mu bana batatu b’umugore we ahita afata agafuni amujanjagura mu mutwe, amaze kumunoza, ajugunya mu musarane azi ko byarangiye, ariko kubw’amahirwe abaturanyi batabaye basanga umwana atarashiramo umwukabihutira kumujyana kwa muganga.

Kugeza ubu, uwo mugabo amaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Comments are closed.