RDC-Goma: Batandatu barimo abasirikare bakuru baguye mu iturika ryo mu kabari

9,285
Kwibuka30

Ubuyobozi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko abantu batandatu bapfuye abandi barenga 10 bakomerekera mu iturika ry’ikintu kitaramenyekana mu kabari ko mu kigo cya gisirikare cya Katindo mu majyaruguru ya Goma mu ijoro ryo kuwa kane.

Lieutenant-général Constant Ndima, uyobora intara ya Kivu ya ruguru yatangaje ko inzego z’umutekano zatabaye kandi zatangiye iperereza ngo zimenye ibijyanye n’uku guturika.

Minisiteri y’itumanaho ya Congo yatangaje ko abantu umunani byari byavuzwe mbere n’abategetsi ko bapfuye atari ko bimeze, ko ahubwo babiri muri bo bari bakomeretse bikomeye ariko bagifite ubuzima.

Kwibuka30

Iyi minisiteri yavuze ko mu bapfuye harimo umusirikare w’ipeti rya lieutenant-colonel, undi w’ipeti rya capitaine, umugore w’uwo lieutenant-colonel, nyiri akabari, hamwe n’umuhungu w’imyaka 12.

Abakomeretse 13 bahise bajyanwa mu bitaro biri muri metero 100 uvuye aho ako kabari kari, naho babiri bakomeretse bikomeye bakajyanwa ku bitaro bikuru bya Ndosho muri Goma, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.

Ministeri y’itumanaho ya DR Congo ivuga ko “bigoye kuri iyi saha kumenya ubwoko n’inkomoko y’uko guturika”.

BBC

Comments are closed.