Gicumbi: RURA yahaye gasopo abashoferi basaba abagenzi kurenzaho amafranga yo kubikuza

8,526
Kwibuka30

RURA irihanangiriza abashoferi batwara imodoka zizwi nka twegerane bishyuza abagenzi kurenzaho mu gihe bushyura bakoresheje ikoranabuhanga

Kwibuka30

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bakoresha uburyo bwo gutega imodoka zizwi nka twegerane bagaragaje ikibazo cy’uko hari bamwe mu bashoferi ba za twegerane babasaba kurenzaho amafranga yo kubikuza mu gihe bishyura bakoresheje ikorababuhanga mu kwishyura urugendo.

Umwe mu babangamiwe n’icyo kibazo yagize ati:”basaba kurenzaho nk’ijana cyangwa magana abiri mu gihe turi kubishyura, bituma urugendo ruhenda kurushaho, rwose Leta ibyigeho”

Nyuma y’ibyo bibazo RURA yahise isaba ko uwo ariwe wese uzagerwaho n’icyo kibazo yahita abahamagara maze uwo mushoferi agafatirwa ibyemezo bikaze, RURA yongeye yibutsa abashoferi kubahiriza ibiciro by’ingendo byashyizweho, ndetse ihagasopo uzazamura ibiciro ku mugenzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.