Karongi: Abamotari barinubira ikemezo cy’abayobozi babo babategeka kunywera lisansi ahantu hamwe

7,437
Kwibuka30

Bamwe mu bamotari barinubira icyemezo cyafashwe n’abayobozi babo kibategeka kunywera essence kuri station imwe gusa.

Abamotari bo mu Karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera urinubira icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa koperative yabo yitwa COTAMEKA, Icyemezo kibategeka kunywera lisansi kuri station imwe ariyo ya Source oil, mu gihe utahanywereye ucibwa amande y’amafranga ibihumbi cumi byose. Umwe mu bamotari waganiriye na radio Huguka dukesha iyi nkuru, yagize ati:

“Rwose tubangamiwe n’iki cyemezo, amasezerano hagati ya station na koperative nta nyungu twe tuyafitemo, ni amasezerano yungura abayobozi ba koperative gusa”

Kwibuka30

Undi ati:”ntabwo bidushimishije na gato, hari igihe lisansi igushiriraho uri kure ya station, ukayisunika, ikakuvuna, wakwibeshya ukanywera ahandi bakaguca ibihumbi icumi”

Mu gihe abo bavuga batyo, abayobozi ba koperative bavuga ko ayo masezerano abafitiye inyungu kuko amafranga avamo ashyirwa kuri konti ya koperative kandi yose agakoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango, umuyobozi wa Kotameteka yagize ati”:…nibyo koko dufitanye amasezerano na station ya source oil, kandi ayo masezerano afitiye inyungu abanyamuryango bose, nk’ubushize muri gahunda ya gumamurugo, twabahaye ku mafranga yo kubafasha, nta handi yavuye, yavuye kuri station

Abajijwe iby’icyo kibazo, Mme Marcelline umukozi w’Akarere ushinzwe amakoperative, yavuze ko icyo kibazo ari gishya mu matwi ye, ati:”…ni ikibazo gishya kuri jye, ariko ngiye kubikurikirana nidusanga koko inyungu zitagera ku bagenerwabikorwa, tuzabihindura”

Mu Murenge wa Rubengera, harabarizwa aba motari barenga magana abiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.