Gicumbi: Umugabo w’imyaka 52 yiyahuriye mu kigega asiga avuze ko azize umugore wamuhozaga ku nkeke

7,143

Umugabo w’imyaka 52 yaraye yiyahuriye mu kigega cy’amazi asiga yanditse urwandiko avuga ko yabikoze kubera ko umugore we yanze kumubababrira akamuhoza ku nkeke.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 52 y’amavuko wo mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi bamusanze yiyahuriye mu kigega cy’amazi nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwabyemejwe.

Uyu mugabo bivugwa ko yari perezida w’urwego rw’abunzi umugore we yavuze ko ari yavuye mu rugo kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli 2022 ahagana saa kumi ariko ntiyagaruka kugeza ubwo yumvise inkuru ivuye mu baturanyi ivuga ko umugabo we bamusanze yimanitse mu kigega cy’amazi ariko kitarimo amazi.

Yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Ku cyumweru ahagana saa kumi nibwo yavuye mu rugo, nta kibazo yari afite, yari muzima, twarategereje ko ataha turabura, maze mu gitondo ntanga amakuru ko nabuze umugabo wanjye, nyuma dutangira gushakisha maze dusanga yimaitse mu kigega cyo ku muturanyi

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge, ndetse buvuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Amakuru atugeraho avuga ko iruhande rw’aho nyakwigendera yaguye bahasanze urwandiko rugaragaza imyenda yari afitiye abaturage, iyo bari bamufitiye ndetse na sheki y’ibihumbi 500, ndetse muri urwo rwandiko yasize avuze ko azize umugore we kuko yamwimye imbabazi akaba yaramuhozaga ku nkeke kubera umutungo yagurishije.

Nyakwigendera asize umugore umwe uzwi, n’abana umunani.

Leave A Reply

Your email address will not be published.