DRC: Abasirikare ba FARDC baguye mu gico cy’aba M23 bamburwa intwaro abandi bafatwa mpiri

7,212
Kwibuka30

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, Umutwe wa M23 wateze igico imodoka ya FARDC yari itwaye itwaro izijyanye mu mujyi ku birindiro bya FARDC mu mujyi wa Rutshuru, abasirikare ba FARDC babonye ko M23 yabateze, bahise basohoka mu modoka biruka n’amaguru abandi bafatwa mpiri.

Muri iki gitero cyagabwe kuri FARDC muri Bweza , M23 igatsindira intwaro nyinshi za FARDC, cyabaye mu buryo butangaje dore ko nta n’isasu na rimwe ryigeze riraswa ku mpande zombi.

Ni kenshi Ubuyobozi bwa FARDC bushinja u Rwanda guha ibikoresho umutwe wa M23, nyamara M23 yo ikemeza kwemeza ko umuterankunga wayo mukuru ari FARDC.

Kwibuka30

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune, Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma yavuze ko M23 intwaro ikoresha yazihawe na FARDC. Majoro Ngoma yavuze ko kuva batangira urugamba, bagiye bakura intwaro aho bagiye batsimbura abasirikare ba Leta. Yagize ati:” Ubwo twarwanaga, za Tchanzu, Runyoni Tchengerero Kabindi na Rumangabo, twabambuye intwaro kandi nyinshi. Ikindi intwaro ntaho zitaba, mu Bushinwa Uburusiya n’ahandi bacuruza intwaro! Gusa twe inyinshi ni iza FARDC dukoresha.”

Muri iki kiganiro kandi Majoro Ngoma yavuze ko kugirango FARDC igire imbaraga zayifasha kubikura imbere ari uko isabwa kubanza ikongera imyitozo kuko ngo abasirikare ifite ubu batujuje ibisabwa ngo babe babasha guhangana n’abarwanyi b’uyu mutwe bafite indangagaciro zose ziranga Umusirikare watojwe ku buryo bw’umwuga.

Kuva kuwa 13 Kamena 2022, Umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana n’ibindi bice bya teritwari ya Rutshuru. Bikaba byarabaye ingorabahizi ku ngabo za FARDC zananiwe kuhabakura.

(Src: Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.