“Nzagukumbura” indirimbo nshya ya Andy Bumuntu yaririmbiye Yvan BURAVAN.

9,144
Kwibuka30

Umuhanzi Andy BUMUNTU yashyize hanze indirimbo yise Nzagukumbura ahamya ko ari iyo yaririmbiye inshuti ye BURAVAN umaze ukwezi yitabye Imana.

Umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Andy BUMUNTU kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 17 Nzeri 2022 yashyize hanze amashusho y’indirimo yise “Nzagukumbura”, ni indirimbo we ubwe yemeye ko yayiririmbiye inshuti ye magara Yvan Burabyo wamenyekanye cyane nka Buravan akaba aherutse kwitaba Imana.

Kwibuka30

Amwe mu magambo ayigize agira ati “Jyana umutima utuje, Urukundo ruguherekeze, uzahora iteka mu ntekerezo zanjye”. Muri ino ndirimbo na none, Bumuntu aba aririmba yerekana ko hari umuntu akumbuye wamaze kuva mu mubiri, ariko yari inshuti ye cyane ntamakemwa, akamuha ubutumwa bwo kuruhuka neza kuko yari akunzwe.

Andy BUMUNTU ni umwe mu nshuti za Nyakwigendera Yvan Buravan, ndetse no mu gihe cyo kumusezera, Andy ni umwe mu bantu bahawe umwanya avuga ku bushuti bwe na Yvan n’uburyo bahuye bakiri bato.

Yvan BURAVAN wanditse amateka akomeye muri muzika amaze ukwezi kurenga yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza indwara ya cancer, urupfu rwe rwashegeshe benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.