Gicumbi: Umugabo yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi bamumenagura amaso

8,588
Gicumbi: Abagizi ba nabi bateze igico umugabo bamumena amaso

Ahagana saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu, mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Gashaki, akagari ka Kamutora, mu mudugudu wa Kabuga, hari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi kugeza ubu batari bamenyekana baramukubita bamumena amaso, ndetse bikaba bivugwa ko yambuwe n’utwe yari afite.

Aya makuru yekejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Bwana Ndizihiwe Cyriaque, yabwiye Umuseke.com dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubwo uwo mugabo yari mu isantere atashye agana aho asanzwe acumbitse, yahuye n’abagizi ba nabi bataramenyekana maze bakamwambura ndetse bakanamutera ibyuma mu maso.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwakorewe ubugizi bwa nabi ari kwa muganga mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Ubu ari ku Bitaro bivura amaso bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.”

Yakomeje ati “Inzego zitandukanye zirimo RIB ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwabikoze. Kugeza ubu nta makimbirane azwi yari afitanye n’abantu.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bazindutse bajya kuganiriza abaturage kugira ngo bahumurizwe, babasaba kandi kujya batanga amakuru.

Yagize ati “Turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba batwihishemo.”

Comments are closed.