Gicumbi: Umukobwa yagiye gusura fiyanse we asanga yarongoye undi mugore asiga abatwikishije lisansi

6,016

Umukobwa yagiye gusura fiyanse mu rugo rwe maze asanga undi yaraye akocoye undi mukobwa asagwa n’uburakari ajya kugura lisansi arabatwika.

Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Ruvune haravugwa inkuru y’umukobwa wagerageje kwica uwo avuga ko yari fiyanse akoresheje lisansi.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune Bwana Beningoma Oscar ku murongo wa terefoni n’ikinyamakuru Indorerwamo.com.

Uyu muyobozi yavuze ko ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo umukobwa yagiye gusura uwo avuga ko ari fiyanse maze agasanga ahubwo yaraye arongoye undi mugore maze agahita anyaruka kuri sitasiyo agura lisansi maze agerageza kubiciramo bose usibye ko Imana yakinze akaboko ntihagira upfa. Bwana Oscar yagize ati:”Byaraye bibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, uyu mwana w’umukobwa yasuye fiyanse we, ahageze asanga undi yaraye arongoye (ateruye) undi mugore, nibwo agize umujinya yinyabya kuzana lisansi maze aratwika”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo mukobwa akibibona, yagiye kugura lisansi, maze agarutse asanga ntibakinze asuka lisansi mu nzu akongezaho n’ikibiriti.

Amakuru avuga ko umusore atahiye bikabije, ariko ko umukobwa ariwe wahiye cyane ku buryo bukabije ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Byumba.

Bamwe mu nshuti z’umukobwa watwitse abandi, bemeza ko uyu musore yari yaramuteye inda, ndetse ko iyi nda yaba imaze amezi abiri yose, kandi ko nya musore atigeze ayihakana ngo yari yaramwijeje ko bagiye kubana mu bihe bya vuba. Uyu witwa Gaudence uvuga ko ari inshuti y’umukobwa yagize ati;”Ni couple twese tuzi, imaranye igihe, kandi umusore yari yijeje umukobwa ko mu minsi ya vuba bazategura ubukwe, yemwe n’umuryango w’umukobwa wari ubizi, icyari gisigaye kwari ugushyiraho italiki gusa, none dore ibyo akoze

Kugeza ubu, umusore yajyanywe kuvurizwa ku kigo nderabuzima, mu gihe umukobwa wagerageje gutwika abandi we yatawe muri yombi akaba acumbikiwe kuri station ya police ya Rutare.

Hari bamwe mu banenze imyitwarire y’uwo mukobwa wananiwe kurinda uburakari n’umujinya bye, ariko banenga bikomeye abasore bihaye kubeshya no guhemukira abakobwa bababeshya urukundo kandi babatedekeraho abandi.

Comments are closed.