Kanye West amaze guhomba akayabo k’amafaranga arenga miliyari $1 kubera kwibasira abayahudi.

6,591

Nyuma yo kugaragaza imyitiwarire idasanzwe, Kanye West uzwi nka Yeezy, amaze guhomba akayabo k’amafaranga arenga miliyari $1.

Mu gihe kitarenze amezi abiri uyu muhanzi akomeje kubura ibigo bitandukanye birimo Inzu z’imideli nka Balenciaga na GAP, CAA Creative Artists Agency ndetse n’ikigo cya RMC cyerekana filime cyamaze guhagarika kwerekana filime mbarankuru y’uyu muraperi. 

Adidas nayo ikaba yahagaritse amasezerano yari ifitanye niki cyamamare munjyana ya Rap nyuma yokugaragara yambaye imyambaro iriho ibirango bya ‘White Live Matter’ akaza kuvuga ko imvugo ya ‘Black Lives Matter’ yari ubuteka mutwe, amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, n’ibindi bitandukanye.

Nkuko tubikesha Forbes kuva Adidas yahagarika aya maseserano Kanye West ubu ahagaze atageze kuri miliyoni $400 avuye kuri miliyari 1.5 yari atunze umwaka ushize wa 2021. 

Kugeza ubu Kanye West yavuye ku rutonde rw’abahanzi bari batunze arenga miliyari barimo Rihanna Fenty n’abandi.

(Inkuru ya Ramadhan Habimana)

Leave A Reply

Your email address will not be published.