Gisagara: Abantu 3 bafatanywe magendu y’amabaro 6 y’imyenda ya caguwa.

5,534
Kwibuka30

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Mirenge ya Nyanza na Kigembe ku bufatanye n’izindi nzego bafatanye abantu Batatu amabaro 6 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abafashwe ni Munyaneza Francois w’imyaka 33, Nyirakamana Francoise w’imyaka 40 na Mbarushimana Jean Cyumbati w’imyaka 48.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko babonye Munyaneza na Mbarushimana Cyumbati bikoreye imyenda bajya kuyibitsa mu rugo rwa Nyiramasabo Francine ariwe nyina wa Munyaneza. Uyu mukecuru atuye   mu mudugudu w’ Amashya, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Nyanza, indi bayijyanye mu rugo rwa Rukiriza Eliabu na Nyirakamana Francoise ruri mu Mudugudu w’ Agahehe, Akagari ka Agahabwa mu Murenge wa Kigembe.”

Kwibuka30

SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata, abapolisi bageze  kwa nyina wa Munyaneza bahasanga  ibaro imwe naho kwa  Rukiriza hafatirwa  amabaro 5,  cyakora we yahise acika hafatwa umugore we Nyirakamana Francoise. Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo  hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

SP Kanamugire  yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n’umwe bizigera bihira.

Yagize ati “Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi  nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.” 

Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho gusaba n’abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).

Leave A Reply

Your email address will not be published.