Nyanza: 11 bafatanwe litiro 1000 z’inzoga itemewe yitwa Igikwangari.

6,744

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 10 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma yafatanyije n’izindi nzego n’abaturage mu gikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kuboneka muri uwo murenge. Hafashwe litiro 1,000 z’ikinyobwa kizwi ku izina ry’Igikwangari,zifatanwa abaturage 11, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kigoma mu Kagari  ka Murinja, Umudugudu wa Akintare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bamwe mu baturage  bahaye amakuru Polisi ko hari abaturanyi babo bakora inzoga zitemewe zikagira  uruhare mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Abaturage bo muri uriya mudugudu nibo batwihereye amakuru bagaragaza ukuntu kiriya kinyobwa(Igikwangari) abakinyoye barwana  bagakomeretsanya, bakiba, abubatse bagahohotera abo bashakanye n’abandi babana. Twahise dutegura igikorwa cyo gushakisha no gufata abakora ziriya nzoga.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ngo 11 hafatiwe litiro 1,000, hakaba harimo abazenga abandi bakazirangura bakajya kuzicuruza. Yaboneyeho kwibutsa abantu ko usibye no kuba ziriya nzoga zitemewe, nta muntu wemerewe gufungura akabari muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. 

Ati “ Igikorwa cyo kubafata cyatangiye mu gitondo cya kare bataratangira gucuruza ariko twabaga dufite amakuru ko muri urwo rugo bacuruza ziriya nzoga rwihishwa. Twaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 ndetse n’ikinyobwa bacuruza ntabwo cyemewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko mu baturage 11 bafatanwe ziriya nzoga zitemewe uwafatanwe litiro nkeya yafatanwe litiro 40 naho uwari ufite nyinshi yafatanwe litiro 180. Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa akangurira abazikora n’abazinywa kuzicikaho kuko zishobora kubangiriza ubuzima bitewe n’uko ibyo bazikoramo bitazwi neza bikaba bitujuje ubuziranenge ndetse zikaba zibahungabanyiriza umutekano.

Izo nzoga uko ari litiro 1000 zahise zimenwa, abazifatanwe bashyikirijwe ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo bacibwe amande ateganywa n’ubutegetsi.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Comments are closed.