Gisagara: Ukuri ku kigo cy’ishuri byavugwaga ko kigurisha imihigo ya mwalimu

11,812

Hamenyekanye ukuri ku bugambanyi, ububeshyi n’isebanya bya bamwe mu barimu bareze umuyobozi ko abagurisha kopi z’imihigo.

Bamwe mu barimu bakora ku kigo cya GS Cyumba, ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Muganza, akagali ka Cyumba bashyize hanze ukuri kose ku kibazo cyavuzwe mu itangazamakuru mu minsi ishize, ikibazo cyavugaga ko ubuyobozi bw’icyo kigo kibagurisha imihigo baba bahigiye Akarere.

Umwe muri abo barimu wemeye kuvugana n’itangazamakuru ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yavuze ko ari ugusebanya ko bitajya bibaho, yagize ati:”Ibi byaba ari bishya, yewe nta n’ibyo nzi, njye mpamaze imyaka irenga ine mpakorera, buri gihe iyo tumaze gusinya ku mihigo, diregiteri aduha kopi, ntabwo tuyigura, twese twabyumvise dutyo turumirwa ahubwo

Undi we yagize ati:”Ndumva ari ugusebya ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’Akarere muri rusange, ibyo bintu ntibibaho, mpamaze imyaka ibiri, ariko kopi z’imihigo zose ndazifite, kandi sinaziguze”

Nyuma yo kugerageza kuvugana n’umuyobozi w’iryo shure Bwana SEMANZI Jerome ariko akanga kugira icyo avuga kuri ibyo ashinjwa na bamwe mu barimu be, amakuru umunyamakuru wa indorerwamo.com yabashije kumenya ni uko ari akagambane ka bamwe mu barimu batagikora aho muri icyo kigo, bimuriwe ahandi nyuma yo kubura amasaha, bigakekwa ko babikora bafatanije n’undi umwe uhasigaye witwa Hakomerimpfubyi Salvator nawe wabuze amasaha yo kwigisha, bikavugwa ko uyu mugabo ajya yigamba ko azirukanisha diregiteri.

Ukuri kose kuri iki kibazo

Amakuru yo kwizerwa dufite, ni uko ubusanzwe mwalimu w’aho kuri GS Cyumba asinya kopi 3 z’imihigo, imwe ijya ku Karere, indi ikagumana mwalimu, hakagira indi isigara ku kigo, ariko kubera ko icyo kigo cya GS Cyumba ari icya kiliziya Gatolika, hari aho padiri mukuru wa Paruwase agomba gusinya. Uyu mwalimu yatubwiye ati:”Hari mugenzi wacu wagiye gukorera i Nyanza, yabuze kopi y’umuhigo we yari yarahawe, asaba diregiteri ko amuha undi, diregiteri aramusinyira, ariko amubwira ko agomba kwiyaranja akawushyira padiri nawe akawusinyaho, ariko kubera ko kuri paruwasi atari hafi, kontabure yamusabye magana 5 yo kwishyura motari uri buwumujyanireyo akawugarura ku ishure usinyeho na padiri, yarayatanze, awohereza kuri paruwasi, ugaruka usinyeho

Amakuru akomeza avuga ko kontabure yashyize mu ibahasha uwo muhigo, ashyiramo n’aka resi ka 500frs, abiha uwagombaga kubyohereza nyir’ubwite i Nyanza, mu by’ukuri ayo 500frs ntiyari ayo kugura umuhigo, ahubwo ni ayishyuwe motari.

Ku kibazo cy’icumbi ry’abarimu bivugwa ko ryishyurwa ibihumbi 10, nabyo twagenzuye dusanga ayo makuru ashobora kuba atari yo, kuko twaje gusanga ahubwo buri mwalimu yishyuzwa 2000frs bya maintenance (Gusana ibiba byangiritse) y’ayo mazu babamo, noneho hakaba hari umwe mu barezi uba muri iyo nzu, ku bushake bwe yashatse kwishyura amezi atanu icyarimwe, atanga 10,000frs, ariko mu by’ukuri si amafaranga y’ubukode.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, kuri imwe mu ma radios akorera i Kigali, gitifu w’umurenge wa Muganza, Bwana Kayinamura Jean Baptiste yabajijwe kuri icyo kibazo avuga ko nawe yacyumvise, kandi ko harimo gusebanya no gukabiriza ibintu kwa bamwe mu barezi batitwara neza, cyane cyane iyo bahuye n’umuyobozi ufite igitsure, yagize ati:”Ayo makuru ndayazi, rwose nta byacitse, ni ikibazo cy’umuntu ku giti cye, nta muyobozi wigeze agurisha mwalimu umuhigo we, ntawe, hari abantu batajya bihanganira igitsure, niko bimeze, hari na bamwe bagiye batumizwa n’inama ya discpline babasaba kunoza ibyo bakora mu nyungu z’umurimo bashinzwe

Amakuru ava imbere muri salle y’abarimu, aravuga ko hari abo bakeka kuba inyuma y’uwo mugambi wo kwandagaza ubuyobozi bw’ikigo. Bavuga ko hari abarimu bagera kuri batatu, babiri muribo bimuriwe ahandi kubera ikibazo cyo kubura amasaha, umwe we aracyahari, bakaba baramuhaye kwigisha muri nursery arabyanga.

Umwe yagize ati:”Mu by’ukuri Imana imbabarire gukeka, ariko jye ndakeka Salvator, n’iyo turi mu nama aba afata amajwi na video, sinzi aho aba abijyana, ahora ashaka amakosa ku bayobozi, iyo atagonganye na DOS, agongana na diregiteri

Ku bijyanye n’ifunguro rya mwalimu, uyu we yagize ati:”Umva wa mugabo, sinajya mu manza z’ibiryo ndi umuntu w’umugabo, gusa icyo nzi ni uko twinaniwe ubwacu, nta kindi, wenda wabaza ibindi ariko iby’ibiryo Non!”

Hari amakuru atizewe neza avuga ko uyu mugabo Salvator na bagenzi be bimuwe ngo bagiye bumvikana kenshi bahiga kuzirukanisha diregiteri, yewe hari n’uhamya ko kuri uyu wa gatanu ushize ubwo hizihizwaga umunsi wa mwalimu mu Rwanda, ngo yiyumviye aba bagabo bigamba ko bashyize Bwana Semanzi mu itangazamakuru.

Twibutse ko mu Karere ka Nyagatare naho haherutse kuvugwa inkuru y’abarimu bagambaniye umuyobozi wabo bamushyira mu itangazamakuru bavuga ko ajya asambanya abana b’abakobwa, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko ataribyo, ahubwo ko bamuziza kuba abashyiraho igitsure mu kazi, akaba atihanganira amafuti. Byaba rero ari ikibazo mu gihe umukozi wese uhatiwe gukora akazi neza nk’uko bisabwa yajya abibonamo ikibazo ku buryo ahitamo inzira y’isebanya, kuko bivugwa ko na bamwe muri abo barezi bo ku Gisagara bagiye bahamagarwa kenshi n’akanama ka discipline bakagirwa inama inshuro zirenze imwe.

Comments are closed.