Gisagara: Yibye moto afatwa arimo kuyishakira umukiriya

6,289
Image result for Ibiro bya Gisagara

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara ku wa Mbere tatiki ya  8 Gashyantare 2021 yafashe moto ifite ibirango RE882Y yari yibwe uwitwa Mugenzi Mayisha ufite imyaka 21 wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto (motari).

Moto yafatanywe uwitwa Ntirandekura Egide ufite imyaka 29, afatirwa mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Mbogo mu Mudugudu wa Bukorota.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko moto ya Mugenzi yibwe tariki ya 23 Mutarama 2021 ikuwe mu nzu aho yari aryamye asinziriye.

Yagize ati:  “Mugenzi yari aryamye,  mu ijoro rya tariki ya  23 Mutarama 2021, abyutse mu gitondo asanga bafunguye urugi batwara moto  aho akeka ko hakoreshejwe urufunguzo yari aherutse kubura. Nyuma yo kubura moto Mugenzi yahise abimenyesha Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Gikonko itangira kuyishakisha.”

SP Kanamugire yavuze ko nyuma umuturage yatanze amakuru kuri Polisi ko hari umuturanyi we ushaka kumugurisha moto kandi azi neza  ko atayitunze.

Yagize ati: “Umuturage yatanze amakuru kuri Polisi ko Ntirandekura arimo kumugurisha moto kandi azi ko ntayo yari asanzwe atunze, ni ko guhita tujyayo dusanga ni ya moto yari yibwe twashakishaga.”

Mugenzi yashimiye Polisi y’u Rwanda ko idahwema gutabara abaturage mu gihe bayitabaje.

Yagize ati: “Ndashimira Polisi yacu ko idahwema kutuba hafi igihe tuyitabaje, nari nzi ko moto yanjye itazaboneka ariko ndashimira Polisi y’u Rwanda yayifashe ikaba iyinsubije.”

SP Kanamugire yashimiye  umuturage watanze amakuru, asaba n’abandi gukomeza ubufatanye na Polisi mu kudahishira abanyabyaha, abasaba kujya  batangira amakuru ku gihe. 

Ntirandekura yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gikonko kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cy’ubujura acyekwaho.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.