Gloria: Ubusobanuro bw’amakimbirane mu bantu.
Sobanukirwa n’icyo aricyo amakimbirane nka kimwe mu bibazo bigoye imiryango n’isi muri rusange.
Uramutse uri umuntu ukunda gusoma ibinyamakuru byo mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze, biragoye ko wamara icyumweru cyose utarabona inkuru z’umuntu wishe undi, ndetse n’uyu munsi mu makuru twabagejejeho, hari inkuru y’umusore w’imyaka 21 wishe umukobwa bivugwa ko bari bamaze igihe bari mu rukundo, amwica amaze kumusambanya, hari n’indi nkuru twabagejejeho y’umugabo mu Karere ka Huye wishe umugore we amuteye agafuni, ibi byose biterwa n’ikibazo ahanini kijyanye n’amakimbirane aba amaze igihe ari mu bantu.
Amakimbirane na none ashobora kuba hagati y’ibihugu, ndetse iyo ibihugu byombi bitumvikanye ku ngingo runaka, haba hatangiye kubaho amakimbirane, kandi ahanini mubazagerwaho n’ingaruka, harimo n’umuturage, ahanini utaba yabigizemo uruhare.
Amakimbirane rero akenshi agira ingaruka kubayateje, ndetse rimwe na rimwe ingaruka zikagera ku batayateje. Twifashishije impuguke mu micungire y’amakimbirane, INEZA KAYITARE GLORIA atubwira icyo aricyo amakimbirane, ndetse n’ubwoko bwayo.
Gloria ni impuguke, afite ubumenyi mu bijyanye n’isesengura ndetse n’ikemura ry’amakimbirane mu nzego zitandukanye.
Ubundi amakimbirane ni iki?
Amakimbirane mu busobanuro bwayo bwite, ni ikintu kigari. Abera ahantu hatandukanye, akaba mu buryo butandukanye ndetse akagirwamo uruhare n’abantu batandukanye bishingiye ku bihuza abo bantu.
Abahanga mu isesengura ry’amakimbirane bagiye batanga ubusobanuro butandukanye ku makimbirane; amakimbirane ni igihe amatsindi manini, amato cyangwa abantu ku giti cyabo bakorana batandukanije intego z’ibyo bifuza kugeraho cyangwa batekereza ko batandukanije intego z’ibyo bifuza kugeraho.
Ubwoko butandukanye bw’amakimbirane.
Igihe cyose abantu barenze umwe cyangwa amatsinda arenze rimwe bafite imyumvire itandukanye ku kintu akenshi iri tandukaniro ribyara icyo bita amakimbirane. Abantu bagira imirebere itandukanye, imyumvire itandukanye, imibonere itandukanye ibyo rero akenshi na kenshi iyo batabyitwayemo neza ngo bashake icyita rusange bibatera amakimbirane ndetse rimwe na rimwe hakavuka amakimbirane ashobora no kuba yabyara ihohotera cyangwa se ihohoterwa.
Amakimbirane akubiye mu bwoko bune butandukanye:
- Amakimbirane n’umuntu ku giti cye: Ubu bwoko bw’amakimbirane ni igihe umuntu afitanye amakimbirane nawe ku giti cye. Ubusanzwe umuntu agizwe n’ibice bitatu ari byo umubiri, umwuka ndetse n’ubugingo(roho). Igice gikunze kwitwa ubugingo (bamwe bita roho) nicyo kiberamo ibikorwa byose tubona hanze, tubasha kurebesha amaso cyangwa tukaba twabyumvisha amatwi, nicyo gifatirwamo imyanzuro, ndetse n’ibyemezo bya muntu; Icyo gice na none ni cyo kiyobora umuntu tubona, mbese umuntu wo hanze. Rero iki gice cyubakwa, kikanakuzwa n’ibihe, ahantu ndetse n’abantu dutindana nabo mu buzima bwacu bwa buri munsi; ibyo dusoma, ibyo twiga mu ishuri, n’ibindi bitandukanye. Rero iyo ibyo uri kwiga uyu munsi bitandukanye n’ibyo wari usanzwe uzi cyangwa ibyo uri kwizera uyu munsi bitandukanye n’ibyo wari usanzwe wizera bitera amakimbirane mu ihinduka ry’imyizerere n’imikorere yawe, uku kutumvikana hagati y’ibikugize wowe ubwawe bishobora gutera amakibirane hagati y’uwo uri we n’uwo ushaka kuba we.
- Amakimbirane hagati y’umuntu n’undi: Nk’uko twabivuze haruguru, biragoye ko abantu babiri nubwo baba impanga babana mu buzima buzira amakimbirane, impamvu ni imwe ni uko batandukanije imico, imyumvire, ndetse n’imyitwarire, ndetse no mu buryo bashobora gukemuramo ibibazo runaka. Amakimbirane hagati y’abantu babiri ni bumwe mu moko atandukanye asobanura ukutumvikana kuba hagati y’abantu bibwira ko badahuje intego cyangwa koko batazihuje.
- Amakimbirane hagati y’abantu bahuriye mu itsinda: itsinda ni ihuriro ry’abantu barenze umwe bafite imico itandukanye, bahujwe n’ibikorwa bitandukanye ariko bafite intego imwe. Iyo abo bantu batandukanije imico n’amateka ajyanye n’imikurire bahuriye mu itsinda runaka, birumvikana ko imyitwarire yabo ishobora kugongana kubw’izo mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abahanga mu isesengura ry’amakimbirane hagati y’abantu bahuriye mu itsinda bugaragaza ko amatsinda ahuje abantu b’igitsina gore ahanini ari yo akunze kurangwamo amakimbirane.
- Amakimbirane hagati y’amatsinda atandukanye: Kwihuriza hamwe kw’abantu batandukanye mu itsinda runaka biterwa n’intego ihuje abo bantu. Impamvu habaho amatsinda menshi ni uko intego nazo ari nyinshi ndetse n’ibikorwa byo kwitabwaho ari byinshi. Mu nzego zitandukanye iyo abantu bari guharanira kugera ku ntego zitandukanye biroroshye ko habaho igikunze kwitwa kugongana iyo batitonze, kuko baba basa n’abari kubisikana. Amakimbirane hagati y’amatsinda rero ni ukumvikana guke kwabaye hagati y’amatsinda abiri bitewe n’uko abagize ayo matsinda batekereza ko badahuje intego cyangwa koko batazihuje.
Ese birashoboka ko abantu babaho ubuzima buzira amakimbirane?
Mu bisanzwe, biragoye, ndetse yewe ntibishoboka ko abantu barenze umwe bahuriye ahantu hamwe yewe nubwo baba ari abavukanyi(Abonse rimwe), kuko badahuje imico n’imyitwarire biragoye ko babaho ubuzima buzira amakimbirane. Ariko birashoboka ko bakwirinda ko ayo makimbirane agoye kwirindwa agira ingaruka mbi ku mibanire yabo (Conflicts management).
Mu nkuru zitaha, tuzabagezaho icyakorwa kugira ngo hirindwe amakimbirane.
Comments are closed.