Goma: Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo

Abatuye mu mujyi wa Goma no mu bice bihana imbibi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyukiye mu myigaragambyo yamagana kuva mu mujyi wa Uvira kw’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025. Yitabiriwe n’abaturage benshi bafite ubutumwa butandukanye bugaragaza inyota y’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Bumwe muri ubu butumwa bugira buti:”Abaturage ba Goma no mu bice bihana imbibi twanze kuva mu mujyi wa Uvira kwa AFC/M23. Twanze ko FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro basubira muri Uvira.”
Abaturage bo mu mujyi wa Goma n’abaturanyi babo muri RDC bagaragaje kandi ko barambiwe intambara, basaba ko habaho ibiganiro byihuse bikemura amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira bari bamazemo icyumweru. Iri huriro ryasobanuye ko ryafashe iki cyemezo ribisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’ingamba irema icyizere hagati yaryo na Leta ya RDC mu gihe bikomeje ibiganiro by’amahoro.
AFC/M23 yatangaje ko idashaka ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bisubira muri Uvira, isaba Amerika n’abandi bahuza gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage.
Yifuza ko Uvira yaba igice kitagenzurwa n’ingabo cyangwa se ikajyamo ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho muri iyi ntambara, kuko ari bwo buryo bwatuma abaturage bakomeza ibikorwa byabo ntacyo bikanga, bitandukanye n’uko bari babayeho ubwo ingabo za Leta zabahohoteraga.
Intumwa ya Amerika ishinzwe ibikorwa byihariye bya politiki mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Jennifer Locetta, mu cyumweru gishize yagaragaje ko icyifuzo cya AFC/M23 cyashoboka mu gihe yajya mu bice birimo mu ntera y’ibilometero bigera kuri 75 ivuye mu mujyi wa Uvira.
AFC/M23 niyubahiriza ubusabe bwa Amerika, ishobora gusubira mu bice yahozemo mbere y’uko imirwano yo mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 itangira, birimo santere ya Kamanyola.
Comments are closed.