Goma: M23 ikomeje umukwabu ugamije gusukura umujyi mu by’umutekano

266
kwibuka31

Mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo, umutwe wa AFC/M23 umaze iminsi ukora ibikorwa byo guhiga no guta muri yombi abantu uvuga ko bakora ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi no gushimuta abantu, abadashyigikiye M23 bavuga ko ibi M23 ikora birimo gushimuta abantu no gushaka kwinjiza abasore mu barwanyi bayo ku ngufu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Julien Katembo – umukuru w’umujyi wa Goma yabwiye abanyamakuru ko abantu bari bamaze gufata barimo “abasirikare ba FARDC, FDLR, Wazalendo n’abandi bagizi ba nabi”.

Imikwabu yo guhiga no gufata abakekwa byakomeje ku wa mbere n’ejo ku wa kabiri cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ahamaze igihe havugwa ibikorwa bikomeye by’ubwicanyi, ubusahuzi no gushimuta abantu.

Mu byumweru bike bishize mu mujyi wa Goma havuzwe ibikorwa birenga 10 by’ubwicanyi, kandi ibikorwa byo gushimuta abantu n’ubwambuzi na byo byariyongereye.

Ubwicanyi buheruka kuvugwa i Goma ni aho ku wa mbere abantu bane bo mu muryango umwe bishwe maze batwikirwa mu nzu mu gace ka Kansana mu nkengero za Goma.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DR Congo mu cyumweru gishize yumvikanye avuga ko abarwanyi ba M23 bagenzura bananiwe guha umutekano umujyi wa Goma, anabashinja ibikorwa bihohotera ikiremwamuntu.

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko Goma ifite umutekano ugereranyije n’uko yari imeze mbere y’uko ufata uyu mujyi mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, igihe na bwo havugwaga ibikorwa bikomeye by’ubwicanyi, n’ubundi bugizi bwa nabi.

Radio RFI isubiramo abakuriye umutwe wa AFC/M23 bavuga ko muri ibi bikorwa barimo bamaze guta yombi abasirikare bagera kuri 200, Wazalendo bagera ku ijana, abashinjwa kuba inyeshyamba za FDLR, n’abagizi ba nabi bagera ku 154.

Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 yabwiye abanyamakuru ati: “Leta ya Kinshasa iha amafaranga abantu hano bafite imbunda ngo bice abantu, ntabwo twakwihanganira ko abantu bakomeza gupfa, byabaye ngombwa ko duca umurongo utukura, ntabwo tuzihanganira ko ibyo bintu bikomeza.”

Abarwanyi ba M23 bagose abantu bafashwe mu mikwabu irimo kuba yo guhiga abo ivuga ko ari abagizi ba nabi, abasirikare, n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro

Ku wa mbere no ku wa kabiri ibyo bikorwa byo guhiga no guta muri yombi abadafite ibyangombwa, abasirikare, n’abandi bakekwaho kuba abagizi ba nabi byabereye no muri centre ya Sake muri kilometero zirenga 20 mu burengerazuba bwa Goma.

Abatuye i Goma n’inkengero zayo, bavuga ko abarwanyi ba M23 bazinduka kare cyane bagatungura ingo z’abantu bakababyutsa, bakazisaka.

Uretse abantu amagana bamaze gufatwa, hari ibikoresho birimo imbunda bimaze gufatanwa abasivile nk’uko abakuriye AFC/M23 babivuga.

Ihuriro rya gisivile Lutte pour le Changement (LUCHA) ryo muri DR Congo ryamagana ibi bikorwa M23 irimo gukora rivuga ko ari “ugutwara ku ngufu urubyiruko”, kandi ko mbere ibisa n’ibi byabayemo “kubinjiza ku ngufu mu nyeshyamba” no kwica bamwe muri bo.

M23 ivuga ko intego z’ibi bikorwa ari uguha umutekano umujyi wa Goma, ishinja leta ya Kinshasa kuba yari yarahaye imbunda abasivile ubu zigikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri uyu mujyi.

Comments are closed.