Goma: Umusirikare yasinze arasa mugenzi we

7,227
soldat goma – UviraOnline

Ku Cyumweru taliki ya 6 Gashyantare 2022, ni bwo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarasiye mugenzi we ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bikorera i Goma, avuga ko uwo musirikare warashe mugenzi we yari yanyoye ku gasembuye, akaba yabikoze nyuma yo guterana na we amagambo ari na bwo yamukubitaga isasu agahita ashiramo umwuka.

Uwo musirikare wari ukimara kwica mugenzi we yahise afatwa n’abandi basirikare bari hafi y’aho icyo cyago cyabereye ku kibuga cy’indege, mbere yo kwerekezwa mu butabera bwa gisirikare kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye iperereza ryimbitse ku byaha uwo misirikare akekwaho nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Voice of Congo.  

Comments are closed.