Rutsiro: imvura yaraye iguye yahitanye umuntu umwe, yangiza n’ibikorwaremezo

6,723

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro yahitanye umuntu umwe inatwara ibiraro bihuza imirenge, yangiza n’ibindi bikorwaremezo.

Umwana wapfuye ni uwo mu Murenge wa Kigeyo, umurambo we ukaba wabonetse mu mugezi wa Nkora.

Uretse umwana waburiye ubuzima muri iyi mvura, imihanda yangijwe n’inkangu, ibiraro byacitse, hari n’ibindi bikorwa remezo byangiritse, bikiri kubarurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyatwawe n’amazi.

Ati “Ati ubu twohereje itsinda ribishinzwe ngo rirebe icyakorwa byihuse mu gufasha abaturage.”

Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyoroshya ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri ako Karere, ndetse kikaba gikoreshwa n’abakora ubukerarugendo bw’abagenda n’amaguru buhuza uturere tugize Intara y’Iburengerazuba.(KIGALITODAY)

Muri iyi minsi hari kugwa imvura nyinshi ikanangiza ibikorwaremezo, ikigo cy’Igihugu gishinzwe itaganyagihe kikaburira abantu kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telephone mu mvura, n’ibindi bishobora gutuma inkuba yabakubita cyangwa bakagwira n’ibiti.

Comments are closed.