Guinne-Bissau: Ubwoba ni bwose nyuma yuko abitwaje intwaro bibasiye radio mu murwa mukuru

5,835
Kwibuka30

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye ejo kuwa mbere, mu murwa mukuru wa Guinee-Bisau, rwateye ubwoba bamwe mu bakozi ba Leta, nyuma y’icyumweru habaye kugerageza guhirika ubutegetsi.

Igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana ntabwo kibasiye inybako za leta, ahubwo cyasagariye Radio yigenga ibikoresho byayo birangizwa ku buryo bukomeye.

Kwibuka30

Iyo Radio ihuza umuronga na Radio Ijwi Ry’Amerika, ariko ntiharamenyekana uwagabye icyo gitero n’impamvu yakigabye kuri iyo Radio.

Iyi Radio kandi yigeze kwibasirwa muri 2020. Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu, bamwe mu bakozi ba leta bagaragaye bari guhunga ingo zabo.

Abagera kuri 11 nibwo bafuye ubwo abasirikare bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa perezida Umaro Sissoco Embaló, nkuko ubuyobozi bubitangaza.

Comments are closed.