Hanzuwe ko Abanyarwanda 8 basubizwa Arusha nyuma yo kwirukanwa muri Niger

6,871
Kwibuka30
Urukiko rwa Niamey rwahaye abanyarwanda 8 iminsi 15 yo kujuririra ibyemezo bafatiwe

Kuri uyu Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022 urwego rwashyiriweho gukurukirana imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT rwanzuye ko abanyarwanda 8 bari boherejwe muri Niger basubizwa i Arusha aho bari bari mbere y’uko boherezwa.

Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yandikiye Guverinoma ya Niger ayisaba ko abo banyarwanda uko ari umunani boherezwa i Arusha aho bari basanzwe baba, mbere y’uko Umuryangow’Abibumbye ubashakira ikindi gihugu gitekanye boherezwamo.

Kwibuka30

Iyi nyandiko ya IRMCT isohotse nyuma y’uko Guverinoma ya Niger ibinyujije kuri Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Hamadou Amadou Souley asohoreye iteka ribirukana burundu ku butaka bw’iki gihugu.

Aba banyarwanda ni Francois-Xavier Nzuwonemeye ,Protais Zigiranyirazo ,Andre Ntagerura ,Alphonse Nteziryayo ,Prosper Mugiraneza,Anatole Nsengiyumva ,Tharcisse Muvunyi  na Innocent Sagahutu.

Umucamanza Chiondo Masanche yavuze gusaba Niger ko isubiza aba banyarwanda muri Tanzania yagendeye ku nyandiko  aba bagabo bose bandikiye uru rwego  barumenyesha ko bafashwe nabi , aho ngo bakigera muri Niger bambuwe ibyangombwa bagasa n’abafungiye mu nzu bari batujwemo.

Aba banyarwanda umunani boherejwe muri Niger kuwa 5 Ukuboza 2022, nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze i Arusha barangije ibihano barabarakatiwe mu gihe hari abandi  bari baragizwe abere n’uru rukiko.

Comments are closed.