“Gushyingura mama nibyo bihe bibi ngize kuva navuka” Erene Murindahabi

1,439

Umunyamakuru akaba n’uwashinze inzu ifasha abahanzi mu muziki izwi nka MIE Empire, Murindahabi Irene, arasaba abamukunda kumusengera cyane kuko atazi ubuzima agiye kubaho mu rugendo atangiye rwo kubaho nta nyina umubyara.

Uyu munyamakuru umenyerewe cyane mu nkuru z’imyidagaduro yabigarutseho mu ijambo rye ubwo bashyinguraga umubyeyi we, aho yavuze ko yari amaze igihe kingana n’umwaka ababara, anishimira ko nibura yizeye ko aruhutse.

Ati: “Uyu mama ngiye gushyingura ntazongera kubona, yari inshuti yanjye cyane. Kumushyingura ni byo bihe bibi ngize kuva navuka, ariko nubwo mbabaye nishimyemo gake kuko atakirimo kubabara. Mama yari amaze umwaka wose ababara, yababaraga cyane kugeza ubwo yambwiye ngo uburibwe niba ari uku buryana umuntu akareka kwihakana Imana burya koko irakomeye.”

Murindahabi avuga indangagaciro yatojwe n’umubyeyi we zamugize uwo ari we.

Ati: ”Ni njye muhererezi we, imyaka myinshi twarabanye abandi baragiye ku ishuri, anyigisha ibintu byinshi angira umuntu, mama yandinze gusamara, anyigisha gutuza mu bibazo, akajya anyigisha ukuntu bigenda. Ikiruta byose anyigisha gukunda Imana, anyigisha no guteka, buriya ndabizi cyane kubera mama, anyigisha gufasha abantu kubera ko yarambwiye ngo ineza irandura.”

Yari inshuti cyane ya nyina

Yongeraho ati: ”Yari inshuti yanjye cyane, urukundo rwanjye, ntabwo mbuze rero mama gusa mbuze urukundo rwanjye, ariko abura amasaha make ngo ave ku Isi yantumyeho, nza kumureba amfata mu biganza akajya ambwira utuntu twinshi, ariko ambwira ati ndi kubabara ariko ku mutima ndanezerewe. 

Ati wabyumvise bya bintu? Nti ibiki? Ati kwa kuntu umuntu ubabara ku mubiri ariko ukumva umutima uranezerewe, ati ibyo bintu ndi kubyumva. Yari umubyeyi wanjye yari inshuti yanjye, ariko yari isomo riruta andi nigeze mbona. Iyo ntagira uyu mubyeyi n’ukuri ntabwo mwari kumenya Irene Murindahabi.”

Murindahabi yashimiye abantu batandukanye babatabaye, cyane ko hari ku munsi w’umuganda, anabasaba gusengera umuryango we, by’umwihariko we, kuko atabona ibihe agiye kubamo.

Ati: ”Habaye umuganda mwe mwabonetse Imana ibahe umugisha, mwakoze kubana natwe mu gafata mu mugongo umuryango wanjye, ariko munadusengere cyane.  Munsengere kuko sinzi kubaho ntafite mama, ariko yarambwiye ngo nimubura nzizere ko mfite Kirisitu.”

Umubyeyi wa Irene Murindahabi yari amaze igihe kingana n’umwaka arwaye, akaba yiritabye Imana azize uburwayi.

Mu byamamare bitandukanye byamutabaye harimo Rocky Kirabiranya, Chita Magic, Chriss Eazy, Scovia Mutesi ndetse na Dorcas na Vestine bafashwa na MIE Empire n’abandi.

Comments are closed.