Guverineri Rubingisa yatangiye inshingano ze zo kuyobora intara y’Uburasirazuba

8,477

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mushya, Pudence Rubingisa, yatangiye imirimo yo kuyobora iyi Ntara ku mugaragaro, asabwa gukomereza ku dushya basanganwe no kutwongera.

Yabisabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, wari umaze hafi amezi abiri ayobora iyi Ntara by’agateganyo, yakoraga ihererekanyabubasha na Guverineri mushya ariwe Rubingisa Pudence.

Dr. Nyirahabimana yabanje kumwereka ibice bigize iyi Ntara n’ibikorwaremezo byose biyigaragaramo, yamweretse umwihariko wa buri Karere ndetse n’udushya twagiye twishakwamo n’abaturage bo muri iyi Ntara kandi tugatanga umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimiye uyu muyobozi wari umaze amezi abiri ayobora iyi Ntara by’agateganyo, asaba Guverineri mushya gukomerezaho ndetse akanarangwa n’udushya.

Ati: “Udushya duhangwa muri iyi Ntara ni twinshi, ni twiza rero iyo uri umuyobozi mwiza ubanza kwiga aho ugiye gukorera, ibyo warabikoze, hakenewe kongeramo udushya. Mukomeze muhange udushya dusubiza ibibazo bihari, iyi Ntara izwiho kwigirwaho n’izindi.”

Yamusabye kandi kwita kuri bimwe mu bibazo bikigaragara birimo abasambanya abana, abana bataye ishuri, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byinshi.

Yasabye abayobozi b’uturere n’izindi nzego gufatanya na Guverineri mushya bagateza imbere iyi Ntara.

Guverineri Rubingisa we yavuze ko abaturage bamwitegaho ubushake n’ubufatanye mu kubateza imbere, avuga ko kuba barihaye gahunda yo kuba ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi agiye kubyubakiraho bagakomeza imihigo no gushyira imbere umuturage.

Comments are closed.