Dore abasirikare b’abagore bafite ipeti rya Colonel mu Rwanda

3,348
Kwibuka30

Impera z’uyu mwaka zabaye iz’umunezero ku basirikare bato, ba suzofisiye n’abofisiye bazamuwe mu ntera, barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Mubaraka Muganga wahawe ipeti rya Jenerali (Gen.) avuye ku rya Liyetona Jenerali (Lt. Gen.).

Amateka aherutse kwandikwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ubwo abasirikare 7 b’abagore bazamurwaga mu ntera bagahabwa ipeti rya Colonel, ari nabwo bwa mbere bibaye mu mateka y’iki gihugu.

Ni mu gihe Ubuyobozi bwa RDF budahwema kugaragaza ko umusanzu w’umugore mu gucunga umutekano no gusigasira ubusugire bw’igihugu ari ntagereranywa.

Abagore ba mbere bahawe iryo peti mu basaga 10,000 bazamuwe mu Ntera mu minsi mike ishize, harimo Col. Betty Dukuze, Col. Belina Kayirangwa, Col. Seraphine Nyirasafari, Col. Marie Claire Muragijimana, Col. Lydia D. Bagwaneza, Col. Lausanne N. Ingabire, na Col. Stella Uwineza.

Abo bagore bafite inshingano zitandukanye muri RDF, aho Col. Betty Dukuze akorera ku Birindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, Col. Belina Kayirangwa akaba akora mu ishami rishinzwe ibikorwa, amahugurwa n’igenamigambi (J3) ku birindiro bikuru, Col. Seraphine Nyirasafari akaba akora muri Minisiteri y’Ingabo, Col. Marie Claire Muragijimana we akaba akora mu ishami ry’ubwenjenyeri.

Col. Lydia D. Bagwaneza abarizwa mu Mutwe w’Ingabo zishinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu, Col. Lausanne N. Ingabire akaba abarizwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye I Nyakinama mu Karere ka Musanze mu gihe Col. Stella Uwineza we abarizwa mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Mu bandi bazamuwe mu ntera mu mpinduka zabaye mu minsi ibiri ishize, harimo abofisiye 17 bari basanganywe ipeti rya Colonel bahawe irya Brigadier General.

Abo ni Brig. Gen. Bertin Mukasa Cyubahiro, Brig. Gen. Jean Paul Bitega, Brig. Gen. Nelson Rwigema, Brig. Gen. Albert Rugambwa, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, Brig. Gen. Jean Paul Karangwa, Brig. Gen. Cooper Mike Mujuni, Brig. Gen. David B Ngarambe, Brig. Gen. Franco Rutagengwa, Brig. Gen. Theodomire Bahizi, Brig. Gen. Celestin Kanyamahanga, Brig. Gen. Adolphe Simbizi, Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama, Brig. Gen. Jules Rwirangira, Brig. Gen. Faustin Tinka, Brig. Gen. Jean Chrysostome Ngendahimana, na Brig. Gen. Frédéric Itangayenda.

Kwibuka30

Na none kandi abandi 83 bari basanganywe ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Colonel, mu gihe abandi 98 bakuwe ku ipeti rya Majoro bahabwa irya Lieutenant Colonel.  

Na none kandi abagera kuri 295 bari basanganywe ipeti rya Captain bahawe irya Majoro, ba Lieutenant bane bahabwa ipeti rya Captain, na ho ba suzofisiye 226 bahabwa ipeti rya Second Lieutenant.

Abasirikare bato barenga 10,000 na bo bazamuwe mu ntera na Minisitiri w’Ingabo, izo mpinduka zikaba zarahise zihabwa agaciro zikimara gutangazwa.

Col. Lydia D. Bagwaneza
Col. Stella Uwineza
Col. Lausanne N. Ingabire
Col. Betty Dukuze
Col. Seraphine Nyirasafari
Col. Marie Claire Muragijimana
Col. Belina Kayirangwa
Leave A Reply

Your email address will not be published.