Yavuguruwe: Hatanzwe andi mahirwe adasanzwe ku bashaka kwiga muri Canada

10,152

Ikigo United Scholars center cyongeye gutanga andi mahirwe adasanzwe kubifuza kujya kwiga mu bihugu byo hanze nka Canada, USA n’ahandi

Ikigo United Scholars center kimaze kwandikisha ikaramu y’icyuma mu mitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gutanga services zijyanye no gufasha abantu bifuza kujya kwiga mu bihugu byo hanze nka Canada, USA, ndetse n’ahandi henshi ku mugabane wa burayi, cyongeye gitanga andi mahirwe adasanzwe yo korohereza buri wese ubyifuza, kibategurira igikorwa cyo guhuza abayobozi ba zimwe muri za kaminuza zikomeye zo muri Canada imbonankubone n’abifuzaga izo service zo kujya kwiga mu bihugu byateye imbere, bagahurira hano i Kigali.

Mu kiganiro twagiranye na Bwana NIYOMURINZI Ismail, umuyobozi mukuru wa United Scholars center, yaduhamirije iby’ayo makuru atubwira ko ari igikorwa kizamara iminsi ibiri, kikaba giteganijwe kuba muri uku kwezi kwa gatanu (Gicurasi) tugiye gutangira, Bwana Ismail yagize ati:”Nibyo koko twongeye dutanga andi mahirwe adasanzwe aho twateguye igikorwa kigamije guhuza abahagarariye zimwe muri kaminuza zo muri Canada, n’Abanyarwanda bifuzaga kujya kwiga muri icyo gihugu”

Umuyobozi wa United scholars center yakomeje avuga ko atari abayobozi ba za kaminuza za Canada gusa bazitabira icyo gikorwa ko ahubwo hazaba haje n’abandi bahagarariye za kaminuza zikomeye zo ku mugabane wa Burayi nk’Ubwongereza (UK), USA ndetse na Australia, ati:”Kizaba ari igikorwa cyagutse cyane, ni nayo mpamvu dukangurira abantu kuzacyitabira ari benshi kuko kizasubiza byinshi mu bibazo benshi bajyaga bibaza, si Canada gusa, ahubwo tuzaba turi kumwe n’abahagarariye amakaminuza yo mu Bwongereza dukorana nayo, na zimwe muri kaminuza zo muri Australia zizaba zihagarariwe”

kino gikorwa kibaye nyuma y’ikindi gikorwa nk’iki cyabaye mu mwaka ushize wa 2021 mu kwezi kwa Kanama ubwo abahagarariye za kaminuza zo mu gihugu cya Pologne bafataga urugendo bakaza mu rwa Gasabo bakaganira na bamwe mu babyeyi bifuzaga kohereza abana kujya kwigayo, igikorwa cyashimwe na benshi bari bacyitabiriye, igikorwa cyatanze umusaruro ukomeye kuko nyuma yo guhuza Abanyarwanda n’abahagarariye zimwe muri kaminuza zo mu gihugu cya Poland, hari umubare munini w’ababashije kujya kwigayo nk’uko twabihamirijwe na bamwe mubariyo ubu ngubu.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyabahuzaga n’abahagarariye za kaminuza zo mu gihugu cya Pologne (Poland).

Bwana Ismail ari gusobanurira abari bitabiriye icyo gikorwa.

Ikigo United Scholars center ni kimwe mu bigo bikomeye mu bijyanye no gutanga zino service kuko kimaze imyaka irenga 10 gikora kano kazi kikaba kimaze gufasha abarenga ibihumbi 40 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa icyo kigo gikoreramo, abo bose bajya kwiga muri za kaminuza zirenga 350 zikorana mu buryo buzwi n’ikigo United scholars center.

Twashatse kumenya impamvu bahitamo kuzana abahagarariye za kaminuza zabo hano mu Rwanda, maze Bwana Ismail NIYOMURINZI atubwira ko kwizanira abahagarariye ibigo byabo mu Rwanda ari kimwe mubyo biyemeje nka United Scholars center mu kwegereza service abazikeneye ndetse ko bituma bashira amatsiko bityo ikizere kikiyongera, yagize ati:”Muri iyi minsi y’ikoranabuhanga rikataje, hajemo ikintu nakwita ubutekamutwe, ugasanga bamwe barashukwa ngo bari kubashakira amashuri atabaho, ariko iyo tubazaniye abakozi ba kaminuza ubwabo bituma icyizere tugirirwa kizamuka, bakadutandukanya na babandi navuze, ikindi na none hari ubwo umunyeshuri cyangwa umubyeyi aba ashaka amakuru twe ubwacu tutamuha neza, ariko iyo banyir’ubwite biyiziye icyo gihe abaza icyo ashaka cyose agasubizwa ku buryo bumunyuze, nibyo biraduhenda ariko biri mubyo tugomba gukora mu buryo bwo gutanga service nziza nk’uko duhora tubikangurirwa”

Igikorwa nyir’izina kizaba ryari? Kizabera hehe?

Amakuru twabashije kubona kuri amwe mu matangazo ikigo United scholars center cyashyize hanze, ni uko icyo gikorwa kidasanzwe kizaba iminsi ibiri, izaba ari ku mataliki ya 6 n’iya 7 Gicurasi 2022, kikabera muri hote UBUMWE hanoi Kigali.

Twashatse kumenya icyo bisaba kugira ngo umuntu azabashe kwitabira kino gikorwa, maze UMWALI HENRIETTE ushinzwe itumanaho no kwakira abagana n’abifuza services zitangwa na United Scholars center ku murongo wa terefoni atubwira ko ari ubuntu, ati:”Icyo twifuza ni uko abantu bakwitabira kino gikorwa, kwinjira ni ubuntu rwose, ibindi byose tuzabyishingira, gusa nk’ahandi hose hahurira abantu benshi, urasabwa kuba warikingije ku buryo bwuzuye kandi nabyo urazi ko bikorerwa ubuntu”

Yatubwiye ko binabaye byiza, uzitabira icyo gikorwa, yazaza yitwaje ibyangombwa by’ishuri kuko bishoboka cyane ko yazahava ahavanye ibaruwa imwemerera kwiga muri imwe muri za kaminuza zizaba zaje, ati:”abafite ibyangobwa nka diplome, indangamanota bazaza bazifite, ariko n’ubwo ataba abifite icy’ingenzi ni ukuza agahabwa amakuru y’ingenzi ibindi bikazakorwa nyuma, kandi natwe tubimufashamo rwose”

Ismail Niyomurinzi yakomeje gusaba ababyeyi bifuza kohereza abana babo kujya kwiga muri ibyo bihugu twavuze ndetse n’abandi bose ko bakwitabira icyo gikorwa kuko hazabonekamo n’amahirwe yo kubona za scholarships mu byiciro byose.

Usibye kino gikorwa benshi bahigiye kwitabira, ubundi ikigo United scholars center gikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House mu igorofa ya kane, bakora buri munsi usibye ku cyumweru guhera saa mbili z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’ikigoroba, ikindi kidasanzwe kino kigo cyihariye mu bigo bitanga zino service ni uko igiciro cya service ari ubuntu, ndetse bakaba bafite na service y’ubujyanama uhabwa n’abantu babifitiye ububasha.

May be an image of 1 person, indoor and text that says 'UNHTOLARS CENTER fo0m uscworldeducation WANT TO STUDY IN CANADA? The Doors Towards Your "STUDY IN CANADA" Dream is Right Here ! APPLY NOW +250788307538 +250789616159'

Comments are closed.