Nyanza: Hibutswe mutagatifu Ludoviko w’i Montfort waragijwe ikigo cya Ecole des Sciences

12,700
Kwibuka30
This image has an empty alt attribute; its file name is 4-1024x768.jpg

Ikigo cyaragijwe mutagatifu Ludoviko w’i Monforo giherereye mu Karere ka Nyanza cyibutse uwo mutagatifu mu birori by’akataraboneka.

Bwa mbere nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, ishuri Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort riherereye mu Karere ka Nyanza ryizihije umunsi w’ishuri ahazirikanywe na mutagatifu Louis de Montfort waragijwe icyo kigo cy’amateka akomeye.

Ibirori byabaye kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mata 2022, byabanjirijwe n’igitaramo cyasusurukijwe n’ibyino gakondo n’izigezwego (Danse moderne), habayeho kwiyereka, imivugo, ndetse no mu buhanga mu gusetsa (Comedie) byose byakozwe mu buryo bushamaje kandi bushimishije n’abanyeshuri biga muri icyo kigo cyaragijwe mutagatifu Ludoviko w’i Montfort.

Umwe mu barezi witabiriye igitaramo ariko utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko atangajwe n’impano abana yigisha bifitemo, yagize ati:”Hari abana bantunguye, bazi kubyina bya kinyarwanda, ugasanga no muri dance moderne barimo, rwose bafite impano zidasanzwe, baraye badushimishije turatarama biratinda”

Umwalimu wigisha ibijyanye n’indimi n’ubuvangazo muri icyo kigo ati:”Abana bacu ni abahanga, dufite abandi ba Rusine, bazi gusetsa cyane, kandi ubona ko baramutse babikomeje byabagaburira rwose”

Twibutse ko umunyarwenya uri kubica bikemera bigacika muri iki gihe uzwi nka RUSINE Patrick nawe yize anarangiriza muri kino kigo cyaragijwe Mutagatifu Ludoviko w’i Monfort, hari n’amakuru afitiwe gihamya avuga ko muri icyo kigo harimo n’izindi mpano zikomeye muri iki gihugu zahanyuze nk’umuhanzi Israel MBONYI uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndetse n’umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda witwa JADO MAX biravugwa ko ariho yarangirije ayisumbuye.

Mu gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’icyo kigo, umuyobozi w’ishuri Padiri Niyomugabo Egide, yafashe umwanya ashimira abitabiriye igitaramo cyane ko cyari cyabaye mu masaha akuze, yagize ati:”Ni iby’agaciro kuri twe kuba ubutumire bwacu bwitabiriwe n’abantu nkamwe, mukaza gutaramana natwe kuri uno munsi tuzirikana mutagatifu Louis de Montfort waragijwe ikigo cyacu, ndabashimiye byimazeyo, ni amasaha akuze ariko ntibyababujije kuza, bigaragaza uburyo mutwiyumvamo, natwe kandi ni uko”. Padiri NIYOMUGABO Egide yakomeje asobanurira abitabiriye icyo gitaramo cy’inkera uwo ariwe mutagatifu Ludoviko w’i Montfort na bimwe mu bigwi byamuranze ubwo yari akiriho.

Abanyeshuri bataramiye abarezi n’abanyeshuri bagenzi babo karahava ku buryo hari abatangariye impano zibarimo

Ibirori byakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, bikomereza mu kiliziya Kristu Umwami ahabereye igitambo cya misa yasomwe na Padiri Niyomugabo Egide afatanije na mugenzi we Padiri Robert nawe uyobora ikindi kigo bituranye cyitiriwe mutagatifu Petero, ni misa yitabiriwe n’abanyeshuri bose biga mu kigo cya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort ndetse na bamwe mu barezi barera abo banyeshuri.

Mu mpanuro n’inyigisho zuje ubwenge n’ubuhanga, Padiri Egide yasabye abarezi n’abanyeshuri bari bitabiriye icyo gitambo cya misa guharanira kuba inyangamugayo, bakabaho baharanira gukora ibyiza bagashimwa n’Imana n’abantu nk’uko Mutagatifu Ludoviko yari ameze, ati:”Mutagatifu Louis de Montfort Grignon waragijwe ikigo cyacu, ni umwe mu bantu babayeho mu buryo bwashimwe n’Imana n’abantu, yakoze ibikorwa byinshi byashingiweho kugira ngo agirwe umutagatifu, ndasaba rero ko namwe mwarangwa n’ibikorwa byiza muri sosiyete”

Igitambo cya misa cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri ba Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort na bamwe mu barezi bigisha muri icyo kigo.

Kwibuka30

Padiri Egide Niyomugabo (Uri hagati) na Padiri Robert (Uri uburyo) nibo bayoboye kino gitambo cya misa.

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko bashimishijwe n’uyu munsi kandi ko banyuzwe n’inyigisho bahawe n’umuyobozi wabo ubwo yabasabaga guharanira kuba beza, uhagarariye abanyeshuri (Doyen) yagize ati:”Jye ndi mu mwaka wa gatandatu, ndi gusoza, ariko ni ubwa mbere ndyohewe n’uyu munsi, twishimye, n’abanyeshuri bagenzi banjye nabo bishimye kuko banariye akaboga, umunsi wababereye mwiza rwose”

Nyuma y’igitambo cya Misa, ibirori byakomereje mu cyumba cy’aho umuyobozi w’ikigo Padiri Egide NIYOMUGABO yakiriye abarezi ndetse n’abandi bashyitsi bari biganjemo abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Buri muyobozi yahawe akanya ashyira hanze imbamutima ze, ndetse bose bahuriye ku kintu cyo gushima aho icyo kigo kigeze cyiyubaka, banashimira ubutumire bahawe na mugenzi wabo

Madame Valentine uhagarariye abandi barimu yavuze ko nawe yanejewe n’iki gikorwa, ndetse nawe yunga mu rya Padiri Egide, avuga ko dukwiye kurangwa n’imirimo myiza nk’iyaranze mutagatifu Ludoviko w’i Montfort, ashimira n’abayobozi batandukanye mu bigo by’amashuri bituranye na Ecole des sciences Saint Louis de Montfort bemeye bakaza kwifatanya nabo mu kwizihiza uyu munsi.

Padiri Jacques uyobora College kristu Umwami nawe ari mu bitabiriye ibirori byo kuzirikana ikigo cyaragijwe mutagatifu Ludoviko w’i Montfort.

Padiri Niyomugabo yashimiye abifatanije nawe mu byishimo

Mu ijambo rye, Padiri Niyomugabo yashimiye abitabye ubutumire bwe, yongeye agaruka gato ku mateka ya mutagatifu waragijwe icyo kigo, amuvuga ibigwi, avuga amavu n’amavuko y’ikigo cya E.Sc.N Louis de Montfort, abagaragariza ishusho y’ikigo ahagarariye mu mitsindire mu myaka ya vuba ishize, ibintu byanyuze abatari bake kubera uburyo burimo gutebya uwo muyobozi yakoreshaga mu kuganirira abari bahari.

Ishuri ryisumbuye ryaragijwe mutagatifu Ludoviko ryashinzwe mu mwaka w’i 1965, ritangira ryigisha amasiyansi kugeza magingo aya, kuri ubu ni rimwe mu mashuri y’icyitegererezo (Ecole d’Excellence).

Biravugwa ko imitsindishirize ihagaze neza kuko umwaka ushize mu banyeshuri barangije uwa gatandatu, abagera kuri 28 bose bujuje bagira 73 mu bizamini bya Leta, mu gihe mu cyiciro rusange (TC) 95% baje mu cyiciro cya mbere, ibyo bita division One.

Ecole des Sciences saint Louis de Montfort, ni ikigo cya kiliziya gatulika, diyosezi ya Butare kikaba ari ikigo gifatanya na Leta ku bw’amasezerano, giherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu Kagali ka Nyanza.

(Inkuru ya HAKIZIMANA Ignace)

Comments are closed.