Hagaragaye abakobwa bashinja Yongwe kubarira amafaranga abizeza abagabo

7,948
Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere Bwana Harerimana Joseph wamenyekanye nka Yongwe yitabye urukiko hagaragara abantu bamushinja kubarira amafaranga yabo abizeza ibitangaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2023, Bwana Harerimana Joseph uzwi cyane nka Yongwe nibwo yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Bwana Joseph yagomgaba kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu ikote rya kaki risa n’ipantaro ye, amapingu ku maboko, inkweto z’umukara zitarimo amasogisi niko apotre Yongwe yaserutse ku rukiko.

Umucamanza yabanje asoma umwirondoro w’uregwa, asomerwa ibyaha bitandukanye ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Mu byaha ashinjwa, harimo kuba uyu mugabo yarakiraga amafaranga y’abakobwa abizeza ko azababonera abagabo, abandi akabaka amafaranga abizeza ko azababonera visa zibajyana mu mahanga, ndetse ngo hari n’abandi yizezaga ko bagiye kubona ibishoro bakore bizinesi, aba bose akaba ari nako bamuhaga amafaranga kugira ngo ibyo basabye bikunde.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bwagiye buhabwa amakuru ko Harelimana atekera abantu imitwe, ababwira ko abasengera ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo y’ishimwe. Ibyo ngo yabivugiye mu nsengero zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’imiyoboro ya YouTube.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko amayeri y’ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.

Kwibuka30

Hari imvugo z’abatangabuhamya, bashinja Yongwe barimo Bugingo Fraterne, Nyirabahire Anne, Niyonzima Deborah n’undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko telefoni ya Harelimana igaragaza amafaranga menshi yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu amayeri y’ubwambuzi.

Nta mukobwa nigeze mbwira ko nzamubonera umugabo, nababwiraga ko nzabasenger Imana igatanga abagabo

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Apôtre Yongwe, yagize ati:“Hari ibyo nemeye mu ibazwa rya mbere, nibyo koko hari abantu bagiye bampa amafaranga nk’ituro, ariko nta muntu nigeze nizeza umugabo, ahubwo narasengaga Imana ikaba ariyo isohoza”

Yakomeje avuga ko we ari umu pasitori wimitswe, kandi ko abimazemo igihe kitari gito kuko yatangiye uwo murimo guhera mu mwaka wa 2013, kandi ko adatewe isoni no kurya amaturo kuko n’abandi bapasitori bose bayarya, icyo bataniyeho ari uko we abivugira ku karubanda.

Bwana Yongwe yavuze ko nta giciro (Tarif) kibaho yishyuza abantu ngo abasengere. Yabwiye urukiko niba abantu bari hanze y’igihugu bakamusaba kubasengera, icyo abasaba ari insimburamubyizi cyangwa ibizakenerwa muri icyo gihe yatangiye kubasengera.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Yongwe yakomeza agafungwa kuko butee impungenge n’uko yasibanganya bimwe mu bimenyetso bimushinja cyane cyane ko hariho ibindi bimenyetso bimushinja biri gukusanywa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.