Kigali: Bombori bombori mu itorero Umuriro wa Pentekoste

12,019
Kwibuka30

Mu itorero Umuriro wa pentekoste riherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Kibagabaga, haravugwa ibibazo bikomeye birimo abayobozi baregwa ubujura no gushishikariza abakristo guhunga igihugu n’inzego z’ubutegetsi.

Abakirisitu bo mu Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda baravuga ko bagizweho ingaruka n’ibibazo by’ingutu biri mu buyobozi bw’itorero. Ni ibibazo bagejeje ku Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu ibaruwa banditse tariki 27 Nzeri 2023, yibutsa iyo bari bandikiye RGB tariki 18 Mata 2023.

Iyo baruwa yasabaga ubuyobozi ko bwabafasha gukemura ikibazo cy’abayobozi bitwazaga kwanga inkingo za Covid19.

Bamenyesheje RGB ko hari abayobozi babibye inzangano n’amacakubiri mu baturage, kwangisha abaturage ubuyobozi no guhungisha bamwe mu baturage bakajya hanze y’Igihugu.

Havugwamo uwitwa Mutembe Jean Marie wahungiye i Burundi. Yamaze guhabwa ubuhunzi muri icyo gihugu, hari kandi Pasiteri Muganineza Vianney wahungiye i Bugande.

Mu ibaruwa abakirisitu bandikiye RGB, bavuga ko ubwo buyobozi bwashishikarije abakirisitu guhunga igihugu, bwitabiriye igiterane cyabaye tariki 2-3 Nzeri 2023 i Burundi.

Mu babiba inzangano n’amacakubiri bavugwa, ni Pst Ntawuyirushintege Corneille, Pst Nahimana Gervais, Pst Rebero Pascal, Pst Hakizimana Jean Damascene n’abandi.

Hari ijwi rya Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille ari nawe bivugwa ko ayoboye Itorero ku buryo butemewe n’amategeko.

Iryo jwi rigira riti:“Uhereye ku bintu ubwabo bo baba bariyandikiye bavuga ngo kwikingiza ni ubushake, barangiza bakamwica urupfu rw’agashinyaguro n’umubabaro umeze utyo […]”.

Ibi nibyo abakirisitu bahereyeho basaba ko inzego zabafasha.

Ku wa 22 Kanama 2023, Pst Rukundo yandikiye Umujyi wa Kigali, na we asaba ko bafashwa gukemurirwa ibibazo biri mu itorero.

Tariki 21 Nzeri 2023 yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere asaba ko bafashwa gukemura ibibazo biri mu itorero.

Tariki 21 Kanama 2023 Pst Ntawuyirushintege yandikiye Pst Rukundo na Kayiranga ibaruwa ibahagarika by’agateganyo.

Iyo baruwa ishingira ku nama y’abapasiteri yabaye tariki 20 Kanama 2023, ahafashwe umwanzuro wo guhagarika Rukundo na Kayiranga.

Ibaruwa igaragaza ko Pst Rukundo yihaye uburenganzira bwo gushyirisha undi mu basinyateri kuri konti z’itorero no gukoresha ibindi birango.

Tariki 23 Kanama 2023 Pst Rukundo yasubije ko atari byo kandi n’umwanzuro yawufatiwe nk’urwego rumukuriye, hakirengagizwa ko hari inteko y’abakirisitu yabahaye inshingano mu itorero.

Pst Ntawuyirushintege yandikiye RGB ayigezaho inyandikomvugo y’inama y’abapasiteri n’urwandiko ruhagarika by’agateganyo Pst Rukundo mu nshingano z’ubupasiteri.

Uko byatangiye ngo Itorero ricikemo ibice

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid19 bamwe mu bakirisitu banze kwikingiza abandi barabyemera. Abatarabyemeye bagiye mu Bihanamanga (Bibiliya ngo ivuga ko ari ahantu abantu biteguye gupfa bajya).

Abasigaye mu itorero bemeye kwikingiza bakomeza gahunda za Leta akaba ari na bo basaba gukemurirwa ibibazo by’amacakubiri bavuga ko bazaniwe n’abagiye mu Bihanamanga nyuma bakagaruka mu itorero.

Kugira ngo ubuzima bw’itorero bukomeze, abakirisitu basigaye mu rusengero bakoze inama bafata umwanzuro wemeza Kayiranga Jean Bosco nk’umusinyateri kuri konti z’itorero.

Bamwe mu bapasiteri bari mu buyobozi bw’itorero bagarutse bashyiraho gahunda zabo no kwirukana abo basanze.

Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda ryatangijwe na Pasiteri Majyambere Joseph yungirijwe na Pasiteri Rukundo Fidèle mu buryo bwemewe n’amategeko.

Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille we yahamije ko ari we Muyobozi w’Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda byemewe n’amategeko kandi akaba yungirijwe na Pasiteri Rukundo.

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali bwemereye Imvaho Nshya ko abayobozi b’itorero bazwi, ari aba mbere ya Covid-19 ariko kubera ko ibintu bihinduka mu madini, ntibazi abayoboye Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda.

Pasiteri Kandama Julie, Umuyobozi wungirije w’iryo huriro, avuga ko icyo bazi kuri iri torero ari uko ryanze kwikingiza mu gihe cya Covid-19.

Mu butumwa bugufi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahaye Imvaho Nshya, buvuga ko bizwi ko hari abakirisitu muri iri torero banze kwikingiza.

Intandaro yo kwikiza bamwe mu bashumba b’Itorero

Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda ryishyuwe n’Umujyi wa Kigali amafaranga y’u Rwanda 18,369,299 tariki 17 Nyakanga 2023.

Aya mafaranga akomoka ku ngurane y’urusengero ruherereye Cyahafi muri gahunda yo kuvugurura agace k’Umurenge wa Gitega mu mushinga wa Mpazi.

Taliki 20 Nyakanga uyu mwaka, Pasiteri Rukundo avuga ko yayahagarikishije kuko igice cya Pasiteri Ntawuyirushintege cyashakaga kuyanyereza nk’imwe mu mpungenge abakirisitu bagaragarije RGB mu nyandiko.

Ni nyuma y’aho hari amatafari ngo yagombaga kubaka urusengero rwa Gasetsa mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba anyerejwe na Pasiteri Corneille Ntawuyirushintege afatanyije na Ntagishyika Jean Damascène wari Umukuru w’Umudugudu w’itorero rya Gasetsa.

Umwe mu bakirisitu avuga ko Pasiteri Rukundo ari ho yahereye ahagarikisha amafaranga kuri Banki kuko hari umugambi wo kuyakuraho, cyane ko ngo yahuriye na Pasiteri Ntawuyirushintege kuri Banki bagiye kuyabikuza.

Tariki 16 Ukwakira 2023 Pst Rukundo yahagaritswe byuzuye anashyirwa hanze y’itorero nyuma y’uko hari amafaranga asaga miliyoni 18, Pst Ntawuyirushintege avuga ko yibwe na Pst Rukundo.

Inyandiko igaragaza uko amafaranga yavanywe cyangwa yabikijwe kuri konti Pst Ntawuyirushintege yahaye Imvaho Nshya, avuga ko ari yo yahereweho hahagarikwa burundu Pst Rukundo mu nshingano z’itorero.

Ati “Ni umujura yibye amafaranga y’itorero. Ayo mafaranga yagombaga gukurwaho 5,000,000 agakinga urusengero rwacu i Rubavu. Asigaye agasakara ikicaro cyacu kiri mu Ntara y’Amajyepfo”.

Pst Rukundo ahakana ko amafaranga yakuwe kuri konti. Agira ati “Ntabwo ari byo amafaranga arahari arabolotse kuri Banki, ntawayabikuza icyakoze kuri iyo konti habitswaho amafaranga ariko ntiyakurwaho”.

Yavuze ko bayahagarikishije mu kwirinda ko yasesagurwa n’abayoboye itorero ngo ku buryo butemewe.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yifashishije umukozi wa Banki iyo konti irimo, yahamije ko amafaranga y’u Rwanda 18,369,299 ariho kandi ko atabikuzwa.

Mu butumwa bugufite yagize ati “Bayashyize kuri term deposit cyangwa konti irafunze. Ni nko kuyabitsa mu gihe rukana. Amafaranga ariho kuri konti”.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Itorero Umuriro wa Pentekoti mu Rwanda bwabujijwe n’Akarere ka Gasabo kongera gukoresha inama kuko hari ibitarasobanuka.

Hari inama yari iteganyijwe ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023 ku rusengero Kibagabaga ariko inzego z’umutekano zikayiburizamo.

Yari yitabiriwe n’abayobozi 17 bo mu Mujyi wa Kigali n’abandi 11 baje bavuye mu Ntara. Iyo nama yari iteganyijwe mu masaha y’ijoro kuri uwo munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.