Karongi: Inama njyanama yeguje meya w’Akarere

4,107
Kwibuka30

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 imaze kweguza Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Ni inama yabaye itunguranye ndetse bamwe mu bajyanama batangaje ko batumiwe mu nama njyanama idasanzwe byihuse.

Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yasobanuye ko Mukarutesi yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ntiyikosore.

Kwibuka30

Ati:“Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.

Dusingize Donatha yavuze ko Akarere gakomeza kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile.

Mu gihe bamwe bari bafite impungenge ko bashobora kweguza Komite Nyobozi yose, abayobozi b’Akarere bungirije basigaye mu nshingano zabo.

Kweguza no kwirukana abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba bikozwe mu turere tune mu turere turindwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.