Hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19

8,993

Umugi wa Kigali ugiye gutangira kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutanga amafunguro ku bantu bakomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19

Nyuma yaho Leta ifatiye umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus kuri uyu wa 22 Werurwe, uno mwanzuro wagize ingaruka mbi ku mibereho ya bamwe mu Banyarwanda bari basanzwe batunzwe n’akazi ka buri munsi akaba ari naho bakuraga amaramuko, Leta yafashe umwanzuro wo guha abo baturage ibiryo binyuze mu masibo yo mu midugudu, ariko icyo gikorwa nticyagiye kivugwaho rumwe kubera ko benshi bashinjaga bamwe mu bayobozi b’amasibo gusaranganya ibyo biribwa hagendewe ku marangamutima, ndetse hari naho wasangaga umuturage umwe ahabwa inshuro zirenze imwe mu gihe hari undi utari wafata na bike, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bumaze gutangaza ko bugiye kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukemura icyo kibazo mu rwego rwo kunoza isaranganywa ry’ayo mafunguro Leta iba yageneye umuturage.

Ubu buryo bwiswe “NGIRA NKUGIRE MANAGEMENT SYSTEM” buzafasha Leta kumenya mu by’ukuri abakeneye gufashwa, aho baherereye (Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere) na nimero za telefoni, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha Leta kumenya uwemerewe gufashwa no kumenya niba ubufasha bwamugezeho n’uwo butarageraho ariko abyemerewe agahita agaragara muri iryo koranabuhanga n’ingano y’ibyo azahabwa, bityo akaba yafashwa.

Bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru ko bashimishijwe n’ubu buryo bushya kubera ko bizatuma buri wese agerrwaho n’amafunguro Leta yamugeneye, ariko nubwo bimeze bityo, hari bamwe bakomeje kugaragaza imbogamizi z’iyo gahunda kubera kio hari bamwe mu baturage badafite terefoni kandi rino koranabuhanga rizifashishwa amaterefoni.

Comments are closed.