Malawi: Urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka 155 abashinjwa kwica ba nyamweru

7,433
Kwibuka30
May be an image of 1 person

Urukiko rwo mu gihugu cya Malawi rwaraye rukatiye igifungu cy’imyaka 155 abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica abafite ubumuga bw’uruhu.

Kwibuka30

Urukiko rwisumbuye mu gihugu cya Malawi rwakatiye abagabo batatu, rubakatira igifungo cy’imyaka 155 buri umwe nyuma y’aho abo bagabo bahamijwe icyaha cyo kwica umuntu ufite ubumuga bw’uruhu (Nyamweru mu mvugo itemewe).

Aba bagabo batatu umwe afite imyaka 44, undi afite 45 mu gihe undi ari umusaza w’imyaka 77 y’amavuko. Aba bagabo biyemereye ko aribo bishe uno mwana wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2022.

Africanews.com yavuze ko umwe muri aba bagabo batatu harimo umwe wari ufitanye isano rya hafi na nyakwigendera kuko yari myirarume.

Comments are closed.