Hamenyekanye icyatandukanije Platini n’umugore we bari bamaranye imyaka ibiri yose

5,372

Ibimaze iminsi bivugwa ku itandukana ry’umuhanzi Platini n’umugore we Olivia bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana, hari amakuru mashya yavuzweho arimo arebana n’umwana byavugwaga ko ari imfura yabo, bivugwa ko byagaragaye ko atari uw’uyu muhanzi.

Nemeye Platini uzwi nka Platini P na Ingabie Olivia bakoze ubukwe muri Werurwe 2021. Bivuze ko imyaka ibiri yuzuye babana nk’umugore n’umugabo.

Gusa ibyari urukundo n’urugo, ubu bisa nk’ibiri ku iherezo, kuko hari amakuru avugwa ko bari gutandukana ndetse n’uyu muhanzi yamaze gusiga umugore we.

Ikinyamakuru Inyarwanda kivuga ko ibi bibazo byavutse ubwo hari umusore wahamagaye Platini kuri telefone akamubwira ko umwana akeka ko ari uwe atari uwe ahubwo ko ari uw’uwo musore.

Uyu muhanzi yatangiye kugira amakenga, nyuma yuko uwo musore abimubwiye inshuro ebyiri, akamusaba no kwigenzurira ibyo yari amaze kumubwira, agisha inama umwe mu nshuti ze, wamusabye gukoresha ibizamini bya gihanga bya DNA kugira ngo bamenye ukuri kw’ibyo yabwirwaga n’uwo musore.

Platini yaje gufata icyemezo cyo kujyana uwo mwana mu ibanga atabimenyesheje umugore we, ndetse bajyana n’uwo musore babanje guhura bakaganira, akamwibira ibanga ko mbere yo kugira ngo Olivia ashakane na Platini yabanje kumubwira ko yamuteye inda.

Uwo musore yamubwije ukuri kose ngo amubwira ko mbere yuko Olivia ashakana na Platini, baryamanaga bombi [uwo musore na Platini].

Nyuma y’icyo kiganiro, Platini n’uwo musore bahise bajya mu Bitaro gukoresha ibizamini bya DNA, bigaragaza ko uwo mwana ari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore, bitera agahinda Platini wari usanzwe akunda urudasanzwe umugore we ndetse n’umwana yari azi ko ari uwe.

Iyo nshuti ya Platini bari bajyanye, yaramwihanganishije, amusaba kwirinda guhita abibwira umugore we, ndetse aramwumvira, agerageza kubaho nk’utarabimenya.

Platini wari ufite ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, agenda afite ibanga abitse, ubwo yari ariyo nibwo umugore we yaje kubimenya nyuma yo guhamagarwa n’umukoze wo mu bitaro byakorewemo biriya bizamini bya DNA, akamubwira ko yigeze kubona umugabo we n’umwana wabo baje gukoresha ibyo bizamini, ari nabwo Olivia yamenye ko ibye byavumbuwe.

(Src: Inyarwanda.com)

Comments are closed.