Hamenyekanye icyatumye RIB ita muri yombi umuhanzi Danny Nanone

10,202

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeye ko rwataye muri yombi Bwana Danny Nanone, ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Itabwa muri yombi rya Bwana Danny Ntakirutimana uzwi cyane muri ino mihanda nka Danny Nanone ryatangiye guhwihwiswa ku munsi w’ejo ariko bamwe bakavuga ko ari ibihuha. Umwe mu nshuti ze za hafi ubwo twamuvugishaga ejo kuwa mbere ku murongo wa terefoni yagize ati:”Ndumva atari amakuru ahubwo bishobora kuba ari ibihuha”

Nyuma y’aho gato twavuganye n’umwe mu bagize umuryango we wa hafi atubwira ko aribyo yatawe muri yombi ariko yirinda kutubwira icyo yazize.

Ariko kuri uno wa kabiri taliki ya 20 nzeli 2022, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB yemeye iby’aya makuru ndetse asobanura icyatumwe uno mu raperi atabwa muri yombi, MURANGIRA Thierry yahamirije igihe.com ko Danny ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko uno mugabo yatawe muri yombi ku munsi hashize taliki ya 19 kubera gukubita umugore babyaranye, ubu akaba acubikiwe kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe hagitegerejwe ko akorerwa dosiye ijyanwa mu bushinjacyaha.

si ku nshuro ya mbere Danny Nanone atabwa muri yombi azira gukubita uno mugore babyaranye kuko no mu mwaka wa 2016 uno mugabo yatawe muri yombi kubera kino cyaha nyine.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

MURANGIRA Thierry yiyemereye ko Danny NANONE yaraye atawe muri yombi kubera gukubita no gukomeretsa ku bushake

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda kugira ubworoherane. Yavuze ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bitewe n’uko hari ibyo atumvikanyeho n’undi, anibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azashyikirizwa Ubutabera.

Comments are closed.