Uko Dennis Rodman umukinnyi ukomeye wa Basketball yakemuye ikibazo cya Politiki hagati ya USA na Koreya ya Kim Jong Un

8,086
Kwibuka30

Ni gute Denis Rodman umunyabigwi muri Basketball yakemuye ikibazo hagati ya Korea na America byarananiye abanya politike?

Nkuko urubuga rwa national geographic rubitangaza, ngo ubusanzwe iyo ibihugu bifitanye amakimbirane cyangwa ikibazo ,  kugira ngo gikemuke hasabwa ibiganiro bikomeye kandi umwanzuro ugafatwa hagendewe ku mpamvu nyinshi za politike, gusa ibyo bitandukanye cyane n’ibyabaye  muri 2014 aho muri Korea y’amajyaruguru I Pyong Yang biciye mu bucuti bw’igihe kirekire hagati ya Denis Rodman na perezida wa koreya y’epfo  Kim Jong Un, hafunguwe infungwa y’umunyamerika nyuma y’igihe byarabaye ikibazo k’ingutu  kuburyo n’ibiganiro bya politike  (diplomacy) bitari bigihagije ngo gikemuke.

Kenneth Bae wari umaze imyaka ibiri yose afungiye muri Koreya y’amajyaruguru kwa Kim Jong Un

Hari hashize imyaka 2 umunyamerika  Keneth Bae Afungiye muri Korea nyuma yo kwinjira muri icyo gihugu nta byangombwa afite, ibi byakomejwe gutambuka by’umwihariko mu bitangazamakuru muri Amerika aho basabaga ko yafungura, gusa Leta ya Korea ikabyirengagiza kugeza naho itifuzaga n’ibiganiro by’ibihugu byombi ku bijyanye n’iyo mfungwa Uko inkuru y’ifungwa ry’uwo mu nyamerika yabaga kimomo byasabye gukora igishoboka cyose kugira ngo afungurwe  gusa bikanga , kugeza igihe  yafunguriwe biciye mu biganiro  byabereye mu imurikabikorwa  (exhibition) rihuza Amerika na Korea, aho niho Dennis Rodman wari usanzwe ari icyamamare muri Amerika no mu isi y’imikino muri rusange  yahuriye na Kim Jong perezida wa Korea maze  baraganira by’umwihariko ku kibazo cya Keneth Bae maze birangira  yemerewe gusubira mu gihugu cye cy’amavuko  ( America)nyuma y’iminsi 735 yaramaze muri gereza.

Kwibuka30

Dennis RODMAN yarabiciye biracika mu mukino wa Basketball

Si ibi byonyine gusa Dennis yakoze mu rwego rwo guhuza America na Korea kuko muri 2017  yigeze no gutumwa na perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu gutanga ubutumwa  bwa “The art of the deal” kuri ministre w’imikino muri Korea Kim Il Guk

Dennis Rodman yagiye agaragara mu bihe bitandukanye mu bikorwa bimuhuza na Kim Jong Un ibyo bimugira imwe mu nshuti za Kim zizwi kuko mu busanzwe bigoye kumenya ubuzima bwe bwite. Ubucuti bwa Kim Jong na Denis Rodman bwakomotse ku rukundo Jong yakundaga ikipe ya Chicago Bull (iyi niyo Rodman yakiniraga guhera mu mwaka w’imikino wa 1991-1992 kugeza 1997-1997) .

Nkuwabigize umwuga Dennis Rodman Yatwaye ibikombe 5 bya NBA (1989,1990, 1996, 1997,1998), yaje inshuro 2 mu ikipe y’umwaka (NBA All star game ( 1990 , 1992), yabaye inshuro 2 umukinnyi mwiza w’ugarira mu 1990 na 1992)

Si ubwambere imikino cyangwa umunyabigwi mu mikino yabaye inzira ihuza ibuhugu cyangwa agakemura amakimbirane ya politike, urugero mu 1998 Mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, Iran yakinnye n’America umukino wabaye amateka mu guhuza ibihugu aho bitacana uwaka guhera mu 1979 naho urundi rugero muri 2005 Didier Drogba n’ikipe ya Cote d’ivoire bashoboye kurangiza intambara ya rubanda (Cevil war) yari imaze imyaka 3 iyogoza icyo gihugu.

Inkuru ya KAMANZI ERIC

Leave A Reply

Your email address will not be published.