Hamenyekanye impamvu Mwalimu Christine yiyahuye
Mwalimu Christine IRAKUJIJE yiyahuye muri iki gitondo nyuma yo gutekerwaho umutwe akamburwa amafranga na mudasobwa(laptop)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gicurasi 2020 nibwo mwalimu IRAKUJIJE CHRISTINE yiyahuye akoresheje igitenge ubwo umugabo we yari yagiye kugura amata y’umwana wabo. IRAKUJIJE CHRISTINE yigishaga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Kizito mu Karere ka Nyamagabe.
Umuyobozi w’ikigo yabwiye ikinyamakuru kigalitoday.com ko mwalimu Christine yasabye uruhushya ejo ku wa mbere avuga ko agiye gukora ikizami cy’akazi mu Karere ka Huye. Amakuru akomeza avuga ko hari abantu bari bamutekeye umutwe bamubwira ko bagiye kumuha akazi, bamusaba ko yaza yitwaje amafranga na mudasobwa ari bukoreshe ikizami, ngo yagarutse mu masaha y’ikigoroba ameze nk’ukonje, bikaba bikekwa ko yatekewe umutwe agatwarwa ayo mafaranga atavuzwe umubare na mudasobwa yari yitwajwe maze bikamunanira kubyakira agahitamo kwiyambura ubuzima.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amagepfo CIP SYLVESTRE TWAJAMAHORO anasaba abaturage kwitondera abantu bababeshya ko babahaye akazi, yasabye kujya bashishoza mbere yuko batanga amafranga yabi ku batekamutwe nkabo.
Mwalimu Christine apfuye afite imyaka 26 y’amavuko, akaba asize umwana umwe. Mbere yo gupfa, yandikiye ibaruwa umugabo we amusaba kuzafata umwana we neza kandi akazamurinda agahinda.
Comments are closed.