Hamenyekanye impamvu nyayo yatumye Gasogi Utd yikuye mu irushanwa
Perezida wa Gasogi Utd Bwana KNC yasobanuye impamvu nyayo yatumye ikipe ye yikura mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Gashyantare 2023 nibwo ikipe ya Gasogi Utd yatangaje ko itazitabira ano marushanwa y’igikombe cy’Amahoro yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ikipe ya GASOGI Utd yari imaze kujya ku rutonde rw’amakipe azitabira ndetse n’iyo bazahura nayo yari imaze kumenyekana.
Imwe mu mpamvu Bwana KNC yatangaje yatumye ikipe ya Gasogi Utd yikura muri marushanwa ya Peace Cup (Igikombe cy’amahoro), ni uko ari impamvu zabo bwite.
Ariko mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na FINE FM uyu mugabo yavuze ko impamvu ikipe ye yikuye muri iryo rushanwa ari uko rino rushanwa ryateguranywe amarangamutima, yagize ati:”Rino rushanwa urebye ubona ryarateguranywe amarangamutima, nk’ubu twebwe nka Gasogi Utd byari bizwi ko tutazakina amajonjora kubera ko muri iki gikombe twari twitwaye neza umwaka ushize, none ubu baje baduturaho ibyemezo byabo batuwira ko babihinduye, ibyontibyumvikana na gato” Bwana KNC yakomeje avuga ko ikipe ye yari mu makipe 11 atari kwitabira ijonjora rya mbere, ku kibazo cy’uko yaba yatinye, KNC yavuze ko atariko bimeze kuko ikipe bari guhura nayo idakanganye, gusa ko we icyoashaka ari uko ibintu bigira umurongo ngenderwaho kuko aricyo gituma byubahwa, yagize ati:“Burya iyo ikintu kidafite amategeko akigenga buri wese aba ashobora kugifata uko abyumva”
Ku kibazo cy’uko Ferwafa ishobora gufatira ibihano ikipe ya Gasogi Utd, KNC yavuze ko nta mpamvu n’imwe FERWAFA ifite yo guhana Ikipe ya Gasogi Utd kuko nta tegeko na rimwe rishyiraho iryo rushanwa, ndetse ko nibayihana bazagera no kwa Papa.
Ikipe ya Gasogi Utd ni imwe mu makipe ari guhabwa amahirwe yo gutwara byibuze kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu gihugu, ndetse bamwe mu bakunzi ba ruhago bakaba baratunguwe n’icyemezo cy’iyo kipe.
Comments are closed.