Hamenyekanye impamvu y’isubikwa ry’urubanza rwa Nkundineza J.Paul
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku bujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, nyuma yo kugaragaza ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe ndetse agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Nkundineza Jean Paul wabanje guhagarara wenyine imbere y’urukiko nta mwunganizi afite yagaragarije urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko kuva urubanza rwasomwa, abamwunganiraga bakoze umwanzuro w’ubujurire ntibajye kumureba kuri Gereza ngo bamusobanurire ibiyikubiyemo.
Nkundineza yanavuze ko atabashije kubona imyanzuro y’ubujurire bw’ubushinjacyaha bityo aramutse ahawe umwanya na kopi z’imyanzuro ye n’iy’ubushinjacyaha akayisoma, yaza kubwira urukiko niba aburana cyangwa asaba gusubikirwa.
Umushinjacyaha yahise avuga ko ibyo Nkundineza avuga byerekana ko atiteguye kuburana bityo ko yahabwa umwanya uhagije agasoma iyo myanzuro yombi akanareba niba abunganizi be bazaboneka cyangwa agashaka abandi.
Umushinjacyaha ati “Turasaba ko urubanza rwakwigizwa imbere akabanza agahabwa igihe gihagije cyo gutegura imyanzuro ye no gusoma umwanzuro w’ubushinjacyaha ndetse no gushaka n’abandi bamwunganira.”
Nkundineza yavuze ko mu rubanza rwe harimo abavoka batatu ariko niba badashobora kujya ku Rukiko ngo bamwunganire nyamara babona amakuru yose muri sisiteme bakwiye kuvamo agashaka abandi.
Yanavuze ko ku nyandiko ihamagara yoherejwe kuri gereza ya Nyarugenge yabonyemo icyaha cy’ibikangisho nyamara mu rukiko rw’ibanze atarakiburanishijweho.
Mu gihe Nkundineza yari akiri kugaragaza ko we nk’umuntu ufunze kandi uzi neza ibikubiye muri dosiye ye yakwitegura akaburana mu gihe yahabwa n’urukiko, hahise hinjira umwunganizi mu mategeko mushya w’umugore yegera Nkundineza, ndetse mu kanya gato ahita asaba ko we n’umukiliya we bahabwa imyanzuro yakozwe n’impande zombi bagategura urubanza ariko bakanabaha itariki ya hafi.
Nkundineza na we yemeranyije n’uyu munyamategeko bityo umucamanza yemeza ko uru rubanza rusubitswe, rukazaburanishwa tariki 17 Kamena 2024.
Mu Rukiko rw’Ibaze rwa Nyarugenge Nkundineza yaregwaga ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no guhohotera uwatanze amakuru nubwo we yaburanye ibihakana.
Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.
Rwasanze Nkundineza Jean Paul yemera ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha yabikoze nk’umunyamakuru w’umwuga kandi bikaba atari ibihuha nk’uko Ubushinjacyaha buvuga.
Rwavuze ko kuba Nkundineza n’Ubushinjacyaha babyemeranyaho ko ibyo aregwa yabivuze, rusanga Ubushinjacyaha bwaragombaga kugaragaza ibiri ukuri bitandukanye n’ibyo Nkundineza yatangaje.
Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame.
Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyategetse ko Nkundineza Jean Paul afungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya 1.100.000 Frw.
Comments are closed.