Hamenyekanye inkomoko y’abasirikare ba MONUSCO baherutse kwica abaturage muri Congo

8,569

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo MONUSCO bwatangaje inkomoko ya bamwe mu basirikare bayo baherutse kurasa ku baturage.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amashuhso yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, amashusho agaragaza abasirikare ba MONUSCO barasa amasasu mu baturage bariho bigaragambya, ikintu cyateye umujinya n’uburakari mu baturage ndetse bituma na gahunda yo kwamagana uwo mutwe ikomeza.

Mu mibare yatanzwe n’inzego zitandukanye, igaragaza ko abaturage bagera kuri 2 bahasize ubizima abandi barakomereka, nyuma ubuyobozi bw’izo ngabo bwatangaje ko bugiye gushakisha no guhana bikomeye abasirikare ba MONUSCO barashe ku baturage, ariko kuri uyu wa mbere, umwe mu bategetsi ba MONUSCO ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko abasirikare ba MONUSCO barashe abaturage ari abakomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa gisirikare muri Tanzaniya ntacyo burabivugaho.

Comments are closed.